00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abarenga 160 barasaba gusubizwa uburenganzira ku butaka bwabo bwibarujweho n’uruganda

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 6 June 2024 saa 08:01
Yasuwe :

Abaturage bo mu mirenge Kanjongo, na Cyato mu karere ka Nyamsheke barasaba ubuyobozi kubafasha umushoramari wibarujeho ubutaka bwabo, akabwiyandukuzaho kuko kuba butabanditseho bibagiraho ingaruka zirimo kubura ingwate zo gutanga mu bigo by’imari no gucikanwa n’amahirwe yo kubona imbuto n’ifumbire kuri nkunganire.

Mu myaka umunani ishize nibwo uruganda rw’icyayi rwa Cyato rwaguze ubutaka bw’abaturage, mu kubwiyandikishaho hagenderamo n’ubw’abaturage uruganda rutaguriye ku mpamvu uruganda rusobanura ko zatewe no kuba hari abaturage bagiye batanga icyangombwa kimwe kiriho imigabane y’abantu batandukanye.

Ngendahimana Philippe afite ubutaka yaguze n’umuturage, bagiye gukora ihererekanya ry’ubutaka ntibyakunda kuko uwo muturage yasanze ubutaka bwe butamwanditseho.

Ati “Byadindije iterambere ryanjye n’umuryango wanjye. N’inyongeramusaruro ntitubasha kuyifata kuko iyo tugiye kwaka ifumbire mvaruganda badusaba icyangombwa cy’ubutaka bagasanga butatwanditseho”.

Ngendahimana iki kibazo agihuriyeho n’abaturage barenga 160 barimo na Nunaha Damascene uvuga ko bafite ibyangombwa by’ubutaka bidafite icyo bibamariye kuko ubutaka bwibarujweho n’uruganda.

Ati “Iyo tugiye kuguza amafaranga ntabwo byemera baravuga ngo ubutaka si ubwacu tukibaza impamvu atari ubwacu kandi umushoramari yaraje asanga tubufite, twabaza ubuyobozi bakavuga ngo bari kubikora ariko ntibabikore”.

Ingabire Assoumpta, uhagarariye uruganda rw’icyayi rwa Cyato, yemera ko hari ubutaka bubaruye ku ruganda atari ubw’uruganda, akavuga ko bishobora kuba byaratewe no kudasobanukirwa kw’abaturage n’umukozi wari uhagarariye uruganda mu kugura ubutaka bw’uruganda.

Ati “Ni kwa kundi ushobora kugura igice kimwe, kubera kudasobanukirwa k’umukozi wagiye kugura n’umuturage ntabivangure agatanga icyangombwa cyose”.

Ingabire avuga ko nk’uruganda bakimenya iki kibazo bihutiye kubarura kugira ngo bamenye ubuso bw’uko butaka bwanditse ku ruganda atari ubw’uruganda no kumenya ba nyirabwo.

Ati “Turi gufatanya n’akarere kugira ngo kihute kurushaho buri muntu wese agende abona igice cy’ubutaka bwe n’icyangombwa cyabwo”

Ubu butaka uru ruganda rwabutanze muri banki nk’ingwate ruhabwa inguzanyo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko bari kuvugana n’uru ruganda kugira ngo rushake indi ngwate rutanga abaturage babone basubizwe uburenganzira ku butaka bwabo.

Ati “Twakoranye inama tubasaba kwandikira banki bayimenyesha icyo kibazo gihari kugira ngo nibura bakureho ubwo butaka bw’abaturage, none banki ifate izindi ngwate uruganda rufite kuko rufite icyayi, kugira ngo abaturage bagire uburenganzira ku butaka bwabo”.

Visi Meya Muhayeyezu avuga ko nk’akarere bagiye gushingira ku ibaruwa uru ruganda rwandikiye banki mu gukora ubuvugizi mu kwihutisha iki kibazo kugira ngo gikemuke vuba.

Ubutaka bw’abaturage bwanditse ku ruganda rw’icyayi rwa Cyato kuva mu 2015, bungana na hegitari 38,8. Buriho inzu z’abaturage zirenga 180 zirimo izituwemo n’izikorerwamo ubucuruzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .