Nyamagabe: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 61 y’Abatutsi biciwe mu Bunyambiriri

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Mata 2021 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Mu Murenge wa Kaduha ho mu Karere ka Nyamagabe mu gice cyizwi nk’u Bunyambiriri kuri uyu wa Gatatu habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Abatutsi bahiciwe muri Jenoside, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abagera kuri 61 iherutse kuboneka.

Mu magambo yahavugiwe n’ubutumwa bwatanzwe, hagarutswe ku bugome n’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe mu gice cy’u Bunyambiriri.

Rwamuhizi Fidèle ati “Hano i Bunyambiriri ku itariki 7 z’ukwezi kwa Kane ni bwo uwari Burugumesitiri wa Komini Muko yishe abantu bari bahungiye kwa Padiri.”

Yakomeje avuga ko uwo Burugumesitiri Kayihura Albert afatanyije na Padiri Nyandwi Robert batangije ubwicanyi.

Ati “Padiri Robert Nyandwi we yari afite imbunda, ni we warashe bwa mbere yamaze kwambura Abatutsi bahungiye hano intwaro bari bahunganye. Batangira kubica ni bwo bahungiye hariya mu kiriziya babateramo gerenade noneho Interahamwe zijya kubacoca.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye bagishyingura bitewe n’uko abishe abantu banze kugaragaza aho bashyize imibiri yabo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bose bagomba gushyingurwa mu cyubahiro, kugira ngo ibyo tubigereho turasaba ubufatanye bw’abatarahigwaga kugira ngo batange amakuru y’aho imibiri yaba yarajugunywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yose iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko mu gice cy’u Bunyambiriri hakomje kugaragara abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba ubufatanye mu kubarwanya.

Imibiri 61 yashyinguwe mu cyubahiro yakuwe mu bice bitandukanye bigize Umurenge wa Kaduha. Muri GS Kaduha A hakuwe imibiri 48 mu rukuta rw’amashuri no mu cyobo cy’ubwiherero abanyeshuri bakoreshaga.

Indi mibiri itanu yakuwe mu kigo cy’amashuri cya GS Kaduha, ine yakuwe ahitwa i Mugote mu mirima y’abaturage, ibiri yakuwe ahitwa i Runyinya mu murima w’umuturage, umubiri umwe ukurwa ahitwa i Joma undi mubiri umwe ukurwa mu Murenge wa Mugano.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kaduha rusanzwe rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 47.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 61 y’Abatutsi biciwe mu Bunyambiriri
Bamwe mu bafite abo bashyinguye mu rwibutso rwa Kaduha bashyiraho indabo
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yunamiye abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kaduha
Mu Murenge wa Kaduha ho mu Karere ka Nyamagabe habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Abatutsi bahiciwe muri Jenoside
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, ashyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi mu rwibutso rwa Kaduha
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kaduha rusanzwe rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 47

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .