Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka abana n’abari abakozi ba SOS Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye kuri SOS Gikongoro, ku wa 07 Gicurasi 2025.
Visi Meya Uwamariya Agnès yifashishije ingero z’abanyeshuri baheruka kugaragaraho n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri Nyamagabe, Uwamariya yavuze ko ari igihamya ndakuka ko ingengabitekerezo igihari, ibiha umukoro buri murezi n’umubyeyi wese mu kuyirwanya bigisha abana kubana neza.
Mu buhamya bwa Mukakabanda Juliette, umwe muri 34 barokotse mu bihumbi bisaga 50 bari bahungiye i Murambi muri Nyamagabe ahaturanye na SOS Gikongoro, yagaragaje akaga bahuye na ko.
Mukakabanda yavuze ko icyo gihe hari umugiraneza wageneye impunzi z’Abatutsi imfashanyo y’umuceri, ariko bakabura uko bawuteka bakiyemeza kuwurya ari mubisi.
Ati “Abana barababaye, kubona umwana cyangwa umugabo ahekenya umuceri mubisi kubera ko yabuze ikibaramira koko? Byari akaga.”
Mukakabanda wabaye umwe mu nyangamugayo zaciye imanza za Jenoside, yavuze ko yababajwe n’uburyo uwitwa Kabarere Vénantie wareraga abana muri SOS Gikongoro, ari we wahamagaje igitero ngo gihitane abana bari bihishe muri SOS Gikongoro.
Uyu yahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse ubutabera butegeka ko ahabwa igifungo cya burundu.
Umuyobozi Mukuru wa SOS mu Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yagaragaje ko ubundi SOS ari umuryango wita ku bana badafite gifasha n’abari mu byago byo kubura icyabarengera, ariko agaya ababyirengagije muri Jenoside.
Ati “Bamwe mu bo mu muryango wa SOS batatiye inshingano zabo bagira uruhare mu kwica. Twe twiyemeje kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kandi tugomba kubikora. Mu nshingano zose dufite, dukwiye kwimakaza urukundo, kuko iyo twibuka aba bana, tuba twibuka ibyago.”
Kwizera yongeyeho ko Jenoside ari rwo “rupfu rubi rushoboka rwaba ku kiremwamuntu”, kandi rutazongera kuko leta yahagaritse Jenoside yigisha ibyiza ababyiruka.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!