00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu Rwanda hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugano

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 19 September 2024 saa 02:50
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’icyatsi cy’Umugano, hagarukwa ku kamaro kacyo n’umusanzu gitanga mu rusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti „Umugano w’ejo hazaza:Igisubizo ku buhanzi n’ubugeni“. Wizihijwe ku wa 18 Nzeri 2024 mu Karere ka Nyamagabe.

Umugano uzwiho kugira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere ariko kandi ukanagira uruhare mu kurwanya isuri ufata ubutaka cyane cyane ku nkombe z’imigezi.

Mu Karere ka Nyamagabe, abaturage bamaze kumenya akamaro kawo, kuko hamaze guterwa ahasaga Kilometero 150 ku nkombe z’imigezi mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Nyirinkindi Dominique w’imyaka 54, wo Mudugudu wa Gishike, Akagari ka Kiyumba, Umurenge wa Cyanika, muri Nyamagabe, yavuze ko yakuze abona umugezi wa Kaviri ugenda utwarwa n’isuri, ariko akaba afite icyizere ko bigiye guhagarara kuko bamaze guteraho imigano.

Ati ’’Aha hose cyera hari amazi mu gishanga n’inkombe ari ntoya. Ariko uko isuri yagiye ihatwara byatumye ubutaka bugenda haranakunduka,haza imanga zakomotse ku nkangu.’’

’’Imirima yakundukaga n’ubutaka bwagendaga mu mazi, ubu bigiye kugabanuka, kuko hari aho njya nyura iyi migano yatewe mbere, nkabona hari umumaro, ikomeza inkombe pe!’’

Musana Bernard, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubumenyi n’ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), yagarutse ku kamaro k’umugano mu buryo bwagutse, aho yagaragaje ko ukorwamo ibikoresho byinshi byifashishwa mu buzima bwa muntu kugeza no kuba habaho ubwoko bw’imigano iribwa.

Yakomeje avuga ko by’umwihariko gutera imigano, bifasha mu kurinda inkombe z’imigezi kuko byerekana inkombe zikomye ,ashima umufatanyabikorwa EcoPlanet Bamboo Rwanda ukomeje gufasha mu kubungabunga imigezi haterwa imigano ku nkombe zayo.

Ati ’’Uyu munsi tubona ibyiza by’imigano, abagera ku mugezi wa Mwogo cyangwa uwa Nyabarongo babona uko imigano yakoze akazi gakomeye mu kurinda inkombe z’imigezi. Turashima ubwunganizi bwa EcoPlanet Bamboo Rwanda mu gukwirakwiza imigano hirya no hino, kuko bituma twizera impinduka nziza mu gihe kiri imbere mu kurengera imigezi yacu.’’

Umuyobozi w’ikigo EcoPlanet Bamboo Rwanda, Higiro Umuratwa Sharon, yavuze ko nka EcoPlanet babonye agaciro kenshi mu mugano, ari nayo mpamvu batangiye ibikorwa birengera ibidukikije bifashishije umugano by‘umwihariko mu gihugu.

Ati ’’Umugano ufasha mu kurengera akayungiro k’izuba(Couche d’Ozone),Ufasha mu kurwanya isuri, unafasha kubungabunga urusobe rw‘ibinyabuzima, kandi ukanarinda inkombe z’imigezi bityo amazi akarushaho kuba urubogobogo ari nayo twifashisha mu mirimo yacu ya burimunsi. Aha ni kubidukikije ariko unavamo byinshi byakwifashishwa umunsi ku munsi mu ngo zacu.“

Yakomeje agaruka ku byiza byitezwe ku migano muri Nyamagabe, kuko ari akarere gafite imisozi myinshi ikunda kwibasirwa nibiza cyane cyane isuri, bityo ko kurinda inkombe z’imigezi ihari ukoresheje imigano ari iby’agaciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungurije ushinzwe ubukungu, Habimana Thaddée, yasabye abaturage kuba abafatanyabikorwa beza barinda imigano yose yatewe, kugira ngo izakure uko bikwiye izanabashe gufata ubutaka bwo ku migezi, anibutsa ko abazabirengaho amategeko azabahana.

Ati ’’Ibipimo by’inkombe z’imigezi zitagomba kuvogerwa mwarabibwiwe,ugomba guhinga haruguru y’umugano, kuko iyo utabikoze, imvura iragwa igatwara bwa butaka bukajyana n’umugano, noneho ya mafaranga yabitanzweho akaba arahombye.’’

Visi Meya Habimana, yakomeje yihanangiriza bamwe mu baragira amatungo akangiza imigano yatewe ko hari amategeko abihana, abasaba gufatanyiriza hamwe kuyibungabunga, kuko n’inyungu zabyo bazazisangira bose.

Kuri ubu, Hegitari hafi 2,600 z’imigano zimaze guterwa mu Rwanda, ½ cyazo cyatewe ku bufatanye na EcoPlanet Bamboo Rwanda.

Ni mu gihe mu mwaka ushize wonyine EcoPlanet yateye ibirometero bisaga 575 by’imigano ku nkombe z’imigezi harimo 150 byatewe i Nyamagabe, ndetse ubu hakaba hari ubuhumbikiro bw’ingemwe zisaga ibihumbi magana tatu(300,000) zo gukomeza gutera ku migezi yo mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Uretse aha Nyamagabe, EcoPlanet imaze gutera ubuso burenga Ha 1,000 mu turere twa Muhanga, Ruhango, Karongi na Ngororero.

Mu bindi bikorwa byaranze uyu munsi birimo gusibura imirwanyasuri,kubaka uturima tw’igikoni hakoreshejwe imigano, gutera imigano ku nkombe z’umugezi, gusura abana bo mu irerero(ECD) bakaha n‘ibiribwa n‘ibikoresho by‘isuku n’umukino ndetse w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Amaguju n’iy’abakozi ba EcoPlanet Bamboo nawo watangiwemo ubutumwa bwo kurushaho kwita ku bidukikije.

Higiro Umuratwa Sharon, uyobora EcoPlanet Bamboo Rwanda na we yifatanije n'abaturage mu gutera imigano
Hatewe uturima tw'igikoni twinshi twubatswe hifashishijwe imigano
Ikipe ya EcoPlanet Bamboo Rwanda igizwe n'abakozi b'umushinga
Habaye umukino ugamije ubukangurambaga bwo kwita ku migano binyuze mu mukino bakinnye
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri RWB, Musana Bernard, yavuze ko ibyiza by'umugano ku kiremwamuntu ari byinshi
Ni umukino waranzwe no guhatana gukomeye
Umuyobozi muri REMA, Songa Remy, yateye umugano anasaba abaturage kurushaho kuyisigasira kuko ifite akamaro
Umugezi wa Kiviri ni umwe mu migezi myinshi y'i Nyamagabe iri guterwaho imigano mu rwego rwo kuyibungabunga
Umunsi Mpuzamahanga w'umugano urushaho gufasha abatuye Isi gutekereza biruseho akamaro k'umugano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .