00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abatuye mu Gasarenda barishimira iterambere rikomeje kuhagera

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 9 November 2024 saa 12:18
Yasuwe :

Abatuye n’abagenda i Gasarenda, barishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ririmo amazu agezweho, ubucuruzi ndetse n’ibindi bahamya ko ari imbuto z’imiyoborere myiza.

Amateka ya Gasarenda ahera mu myaka yo hambere, aho bivugwa ko hari izingiro ry’ubukorikori bwiganjemo kuboha ibitebo, intaro (intara) n’imitiba (intonga), byifashishwaga mu gusarura, kugusora no guhunika imyaka.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nsengiyumva Israel wabaye i Gasarenda mu myaka irenga 54 ishize, yavuze ko ubundi izina Gasarenda rikomoka ku kimera kitwa ‘Umusarenda’ kiboneka mu mashyamba arimo na Nyungwe, ariko kikaba cyaranabonekaga ahari isantere ya Gasarenda ubu.

Iki cyatsi cyifashishwaga n’abahanga mu kuboha ibitebo byiza, ibyatumye haba izingiro ry’uwo mwuga wo kuboha. Uyu muco waje gukura urenga Gasarenda ugera mu Bunyambiri n’Ubuyenzi.

Ubu bukorikori bwaje gushibukamo ubucuruzi bukomeye, maze abantu baturutse mu Bweyeye, muri Nyaruguru, mu Mayaga n’ahandi baza kuhagura ibitebo, bigenda bikura, abantu barahubaka, agace karushaho gushyuha.

Ibi ngo byatumye abantu bitabira kuza gutura mu Gasarenda, haba ihuriro ry’ubucuruzi rihuza icyari Cyangugu na Gikongoro mu bice bya Nyaruguru na Nyamagabe y’ubu.

Nyuma y’ubwigenge, inzego z’ubutegetsi n’amadini byarahabengutse, hubakwa ibiro bya Komini Mudasomwa, hajya inganda z’icyayi za Mata na Kitabi, hashyirwa umuhanda wa kaburimbo uva mu Karere ka Huye ujya mu Karere ka Rusizi, byose byatije umurindi iterambere.

Abahatuye bibuka bimwe mu bisare Jenoside yabasigiye birimo ibikorwa by’umushinga wa ‘Crete Congo-Nil’, wateganyaga kubaka uruganda rw’ingano mu Gatare, urw’icyayi i Mushubi n’urwa triplex zifashishwa mu bwubatsi n’ububaji rwagombaga gushyirwa mu Gasarenda.

Uru ruganda rwari kujya rubyaza umusaruro ibiti byinshi biboneka mu nkengero za Nyungwe, bakavuga ko uretse kuba barabuze abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byajyanye n’imishinga itari mike.

Nk’uko igihugu cyose cyakomeje kwiyubaka, buri gace mu mwihariko wako, na Gasarenda yakomeje kugenda yiyubaka ku buryo ubu igeze ahashimishije.

Muzehe Nsengiyumwa avuga ko iterambere ry’amashuri mu bana b’u Rwanda, riri mu byatumye abana bagera hirya no hino bakarahura ubwenge bakabuzana aho bavuka bakahateza imbere, ari na byo biri gufasha Gasarenda kuzamuka.

Ati “Aho abana bose bemerewe kwiga, byatumye bagera hirya no hino bazana ubumenyi na bo barabukoresha. Ubu umwana ava kwiga i Gisenyi agakopera ibyaho akabizana, undi agakopera iby’i Rwamagana bikaba uko, ubona iterambere rya none rishingiye ku bumenyi buhamye rwose.’’

Imishinga y’amajyambere ikomeje kuzamuka mu Gasarenda

Uretse abagenda bazamura inyubako zitandukanye mu Gasarenda zirimo n’amagofora atarahigeze mbere, ubu hageze n’ibicuruzwa birimo na moto.

Ishimwe Alain Bruno, yabwiye IGIHE ko mu guharanira ishema ry’agace atuyemo, ubwo yabaga ari gufasha ababyeyi be gucuruza amasaka n’ibigori, yakundaga kubona abantu banyuza moto nshya ziriho amashashi hafi y’aho iwabo bakorera, bazijyajye mu bice bya Mushubi, Musebeya na Kaduha.

Yaje kwigira inama yo gusaba ababyeyi igishoro gito, maze yegera sosiyete y’abahinde icuruza moto mu Rwanda imwemerera kuyihagararira mu Gasarenda, bakajya bamukopa we akishyura nke.

Ati “Ubu mu gihe kitageze ku kwezi maze gucuruza moto eshanu, kandi abantu bo muri aka gace barabyishimiye. Byarabaruhuye kuko n’igiciro ni kimwe mu gihugu hose, baraza bakagura ku giciro nk’icya Kigali cyangwa Huye, kandi baguze ibishya.’’

Ni ibintu byanyuze benshi harimo n’abakanishi bazo, aho babasha kubona ibyuma bya moto hafi yabo, ibintu bafata nk’iterambere batahoranye.

Gasarenda na Kaduha ni yo mijyi ibiri yunganira uwa Gasaka, ahahoze ibiro bya Perefegitura ya Gikongoro.

Mu kuhateza imbere, Meya Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ko inyubako zikomeje kuhazamuka n’ibindi bikorwa nka ‘station’ ya lisansi, byose ari ibigaragaza amajyambere, kandi ko bazakomeza gukora byinshi ngo harusheho gutera imbere.

Ati “Twavuguruye igishushanyo mbonera cyaho, aho ahenshi wabonaga ari ubuhinzi none ubu habaye imiturire n’ubucuruzi. Turateganya no kuhongera imihanda ya kaburimbo, kuvugurura gare ya Gasarenda n’ibindi byinshi bikiri mu nyigo, kandi byitezweho kuzamura umujyi wa Gasarenda.’’

Uretse ibi, mu Gasarenda hanagaragara ibigo by’amashuri yisumbuye bitatu, Paruwasi z’amadini atandukanye, ivuriro, amaduka arangurwaho n’abava mu Bweyeye i Rusizi n’ahandi henshi muri Nyamagabe na Nyaruguru.

Amateka y'izina Gasarenda akomoka ku cyatsi kitwaga umusarenda
Amaduka aranguza ibintu bitandukanye yagarutse mu Gasarenda
Amagorofa na yo akomeje kuzamuka mu Gasarenda
Ibikorwa by'ububaji na byo biri mu myuga mikuru yagize uruhare mu ivuka n'iterambere rya Gasarenda
Aha ni imbere y'isoko rya Gasarenda, aho umujyi wavukiye
Ishimwe yegereje abatunze ibinyabiziga mu Gasarenda, aho bashobora kubonera ibikoresho ku bitabahenze
Iyi gorofa yubatswe na EAR-Paruwasi Gasarenda, iri mu nyubako za vuba zirimbishije Gasarenda
Sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli mu Gasarenda, iri mu byanyuze abahatuye
Mu marembo ya Gasarenda, ahagenewe ubucuruzi
Mu muvuduko w'iterambere rya Gasarenda igezeho, ubu ushobora no kuhabona moto nshya wagura
Mu Gasarenda hageze amacumbi acumbikira abahagana
Mu Gasarenda bafite igaraje rya moto rigezweho
No ku mihanda isuku imeze neza
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe bwizeza abatuye mu Gasarenda ko mu minsi itarambiranye bazaba babonye kaburimbo mu mihanda itandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .