Nyagatare: Umuturage yafatanwe ibiro 170 by’amabuye y’agaciro ya magendu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, bafashe umugabo w’imyaka 39 afite amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, ibiro 170.

Yafashwe ayahetse kuri moto ye, akaba yari ayakuye mu Gihugu cya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko uwo mugabo ubusanzwe atuye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo mu Kagari ka Kabarondo mu Mudugudu wa Munini. Akaba yafashwe mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “Uyu mugabo yaturutse iwe i Kabarondo, aza kwakira ayo mabuye ku cyambu giherereye mu Mudugudu wa Gikunyu, Akagari ka Nyagatabire mu Murenge wa Musheri, hanyuma igihe yari amaze kuyakira arimo kuyapakira kuri moto ye, abonwa n’umuturage wahise yihutira kubimenyesha inzego z’umutekano, nabo bahita babitumenyesha tujya kumufata.”

CIP Twizeyimana avuga ko akimara gufatwa, abapolisi barebye mu mufuka yari ahetse basanga ni amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti. Abajijwe aho akura ayo mabuye n’uburyo bayamugezaho avuga ko ayishyura akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kuri telefoni, akayoherereza umuntu uri mu Gihugu cya Uganda undi nawe akamwoherereza amabuye y’agaciro.

Yagize ati “Yishyura akoresheje telefoni ngendanwa ku muntu uri muri Uganda, nawe akareba umubare w’amafaranga amwoherereje akamuha ibiro by’amabuye y’agaciro bihwanye n’ayo mafaranga, ubundi ngo akayaha abantu bayamwambukiriza bakayamugereza ku cyambu cy’u Rwanda akaba ariho ajya kuyafata.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko uwo mugabo atari ubwa mbere yari aje gufata aya mabuye ahubwo ko ari inshuro ya Gatatu nk’uko na we abyiyemerera. Yongeraho ko ayo mabuye na we ayajyana i Kigali akayagurisha umuntu ufite icyangombwa cyo kuyacuruza.

CIP Twizeyimana agira inama umuntu wese wishora mu bucuruzi bwa magendu kubicikaho kuko ibyo bakora ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ubifatiwemo agahita ahomba.

Yashimiye umuturage wagize amakenga y’ibyo uwo mugabo yari apakiye akihutira gutanga amakuru, aboneraho gusaba abaturage muri rusange kugira umuco wo kujya batangira amakuru ku gihe.

Ukekwa yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Musheri ngo akurikiranwe n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54, rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Aya mabuye y'agaciro yafashwe akuwe muri Uganda yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .