Kubaka izi nzu zirindwi ziherereye mu mirenge ya Gatunda na Karama, gushyiramo ibikoresho by’ibanze no koroza buri muryango ihene ebyiri, byatwaye miliyoni 50 Frw.
Nkurikiyimana Augustin utuye mu mudugudu wa Buguma mu Kagari ka Nyarurema mu Murenge wa Gatunda, yavuze ko inzu yabagamo yari yarasenyutse mu buryo bugaragara kugeza aho yabagaho acunganwa n’uko itamugwa hejuru.
Ati “Buriya iyo uri ahantu habi ntabwo watekereza neza. Nari mbayeho mu buzima bubi cyane ariko ndashimira Leta yacu ko itadutererana ahubwo ihora iri maso ku bwacu. Ubu iyi nzu n’ibikoresho bampaye bigiye gutuma niteza imbere kandi mbibungabunge.”
Bonde Jackson utuye mu Mudugudu wa Mutumba mu Kagari ka Nyangara mu Murenge wa Gatunda, yavuze ko yabaga mu nzu nto yari yarubatswe mu 1997 ariko ngo ikaba yari yarashaje ku buryo yendaga kumugwa hejuru kuko yari yarasataguritse.
Yashimiye ubuyobozi bwamwubakiye inzu nziza itanga umutekano ku muryango we, ashimira Umukuru w’Igihugu washyizeho imiyoborere myiza yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukabanyana Euphrasie utuye mu Mudugudu wa Rwubuzizi mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Karama, we yavuze ko inzu ye yari ngufi cyane kandi ishaje ku buryo yumvaga isaha n’isaha yamugwa hejuru.
Yagize ati “Ibuka na Trocaire baje kunsura, basanga ntagomba kuyimaramo igihe kinini. Bambwiye ko igisenge gishaje cyane, bagiye kugikuraho, baba banyubakiye inzu nziza ari na yo mpamvu mbashimira nkanashimira Perezida wa Repubulika. Ubu ndishimye cyane, ndabona ngiye gutera imbere kuko banampaye ihene.”
Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zangiritse zizakomeza kuvugururwa, ariko ko hazanarebwa uko abari mu cyiciro cy’abafashwa bazagera ku rwego rwo kwifasha.
Ati “Inzu turi kubaka zubatswe mu buryo burambye ku buryo umuntu atazagaruka ngo asange yahirimye, ahubwo ni ukureba izindi nzu zitari zubakwa bitangire bijye mu igenamigambi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred, yasabye imiryango yubakiwe izi nzu kuzifata neza, bakumva ko ari izabo kandi ko hari na byinshi na bo bajya bazikoraho batarindiriye ko bikorwa n’abafatanyabikorwa.
Akarere ka Nyagatare kuri ubu gafite inzu 540 zikeneye kubakwa no gusanwa, 177 muri zo zikeneye kubakwa bundi bushya. Ubuyobozi buvuga ko muri buri ngengo y’imari hari inzu zizajya zubakwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!