Ni amashyiga agiye kubakirwa abaturage n’umuryango wita ku bidukikije n’amajyambere y’icyaro, REDO, nyuma yo kubona uburyo muri aka Karere hari ikibazo cy’ibicanwa kinatuma amashyamba yangizwa akiri mato.
Akarere ka Nyagatare kari mu dufite amashyamba make bitewe n’uko abaturage batangira kuyangiza akiri mato bashaka inkwi.
Abaturage bavuga ko gaz n’amakara bigihenze cyane ku buryo kubona ibyo gutekesha bikibabereye ingorabahizi.
Murekatete Peace utuye mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare, ati “ Amafaranga nakoreshaga ngura inkwi azagabanuka cyane kandi nanabonye ko kuricanamo bituma imyotsi igabanuka, wasangaga imyotsi iva mu gikoni yasohokeraga ahantu henshi ikangiza inzu ariko ririya shyiga rizadufasha gukemura icyo kibazo.”
Ingabire Christine na we utuye mu Mujyi wa Nyagatare avuga ko inkwi zisigaye zarahenze cyane kubera kutagira amashyamba bazikuramo bityo amashyiga bagiye kubakirwa akaba agiye kubafasha mu gukemura iki kibazo.
Umuyobozi w’umuryango REDO, Dr Gashumba Damascène, yavuze ko bahisemo gutanga aya mashyiga mu Karere ka Nyagatare mu rwego rwo kubungabunga amashyamba kugira ngo yongere amere neza.
Yakomeje avuga ko urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rugiye kwigishwa gukora aya mashyiga rwamara kubimenya bakajya bakayagura. Urundi rubyiruko rwo ruzigishwa kuyubakira abaturage uyu muryango ukazajya ubahemba.
Nibura ngo miliyoni zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda zizahabwa urwo rubyiruko binyuze mu bikorwa bazakora.
Ati “Nta rugo na rumwe rwo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ruzasigara rudakorewe ishyiga rizarufasha kubungabunga ibidukikije no kurondereza ibicanwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yemera ko aka Karere karimo ikibazo cy’ibicanwa gituruka ku kibazo cy’amashyamba make.
Ati “Mu bicanwa bike dufite tugiye kubona amashyiga abirondereza ashobora no gukoreshwamo nk’ibitiritiri n’ibindi byinshi bizagabanya kwa gushakisha ibicanwa cyane kwagaragaraga mu Karere kacu.”
Kuri ubu Abanyarwanda bangana na 79% ni bo bacana inkwi mu gihe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izageza mu 2024 bazagabanuka bakagera munsi ya 42%.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango wita ku bidukikije (REDO) bugaragaza ko nibura buri muturage ucana inkwi akoresha ibiro umunani ku munsi, iyo ngo atekeye ku mashyinga arondereza ibicanwa ibi biro biragabanuka bikagera ku biro bine.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!