00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Ibyihariye ku Mudugudu wa Gakoma utarangwamo icyaha

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 May 2025 saa 12:43
Yasuwe :

Umudugudu wa Gakoma wo mu Karere ka Nyagatare umaze imyaka umunani nta mwangavu uterwa inda imburagihe. Ibi biba mu gihe akarere ubarizwamo gahora imbere ku rwego rw’igihugu mu kugira abangavu benshi baterwa inda imburagihe.

Uyu mudugudu ufite ingo 274 zibarizwamo abaturage 1426. Mu miyoborere yawo, igizwe n’inzego zidasanzwe bishyiriyeho zirimo Imboni z’Umudugudu; abayobozi 62 b’ingo baba bayoboye ingo ziri hagati y’enye n’eshanu; bafite abayobozi b’Amasibo icyenda n’ababungirije babiri kuri buri umwe; ndetse n’amakaye y’imihigo kuri buri rugo.

Mu Mudugudu wa Gakoma nta bana bagaragara mu mirire mibi, abataye ishuri, abaterwa inda imburagihe. Umwangavu uheruka guterwa inda byabaye mu myaka umunani ishize.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gakoma, Sabiti John Bosco, avuga ko nta byaha bihakorerwa bitewe n’imiyoborere bimakaje kuva mu 2013.

Ati “Imyaka umunani irashize nta mwangavu ubyara imburagihe. Dufite abana tuzi batitwara neza, ariko dufite icyumba cy’uruganiriro aho tubahamagarana n’ababyeyi babo, tukabigisha neza kandi byaradufashije cyane.’’

Uwamahoro Jeovanis uyobora Isibo, avuga ko ibibazo bijyanye n’amakimbirane akenshi bikunze kurangirira mu gukemurirwa ku Isibo iyo byananiranye. Yavuze ko yishimira uburyo bashyize hamwe mu kwikemurira ibibazo.

Ikindi cyafashije aba baturage kugabanya ibyaha by’abaterwa inda zitateganyijwe ari uko buri wese yabaye ijisho rya mugenzi we mu kugirana inama.

Ati “Akenshi kugira ngo umwana aterwe inda hari ubwo aba yarabuze umuntu mukuru umukurikirana. Hano buri wese akurikirana imyitwarire ya buri mwana atitaye ngo ni uwe cyangwa si uwe. Ntabwo abangavu bacu tubatererana usanga buri mubyeyi wese ari ijisho ry’undi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko uyu Mudugudu ari urugero rwiza mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Ni yo mpamvu hashyizweho gahunda yo gufasha umudugudu umwe muri buri kagari mu tugera ku 106 bafite, kugira ngo twose tugere ku rwego rumwe na Gakoma.

Kugeza ubu abaturage bose ba Gakoma bamaze kwiyishyura mituweli ya 2025/26, babikesha ibimina 21 bifashisha mu kwizigamira.

Umudugudu wa Gakoma wabereye intangarugero indi yo mu Karere ka Nyagatare
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gakoma, Sabiti John Bosco, avuga ko imiyoborere bishyiriyeho yatumye nta byaha bikigaragara
Umuyobozi w'Ingo, Kayiraba Jane, avuga ko yabanje kuba inshuti na zo ku buryo bamufata nk’umujyanama
Uwamahoro Jeovanis avuga ko ibibazo byinshi bikemurirwa mu Isibo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .