Uyu mudugudu ufite ingo 274 zibarizwamo abaturage 1426. Mu miyoborere yawo, igizwe n’inzego zidasanzwe bishyiriyeho zirimo Imboni z’Umudugudu; abayobozi 62 b’ingo baba bayoboye ingo ziri hagati y’enye n’eshanu; bafite abayobozi b’Amasibo icyenda n’ababungirije babiri kuri buri umwe; ndetse n’amakaye y’imihigo kuri buri rugo.
Mu Mudugudu wa Gakoma nta bana bagaragara mu mirire mibi, abataye ishuri, abaterwa inda imburagihe. Umwangavu uheruka guterwa inda byabaye mu myaka umunani ishize.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gakoma, Sabiti John Bosco, avuga ko nta byaha bihakorerwa bitewe n’imiyoborere bimakaje kuva mu 2013.
Ati “Imyaka umunani irashize nta mwangavu ubyara imburagihe. Dufite abana tuzi batitwara neza, ariko dufite icyumba cy’uruganiriro aho tubahamagarana n’ababyeyi babo, tukabigisha neza kandi byaradufashije cyane.’’
Uwamahoro Jeovanis uyobora Isibo, avuga ko ibibazo bijyanye n’amakimbirane akenshi bikunze kurangirira mu gukemurirwa ku Isibo iyo byananiranye. Yavuze ko yishimira uburyo bashyize hamwe mu kwikemurira ibibazo.
Ikindi cyafashije aba baturage kugabanya ibyaha by’abaterwa inda zitateganyijwe ari uko buri wese yabaye ijisho rya mugenzi we mu kugirana inama.
Ati “Akenshi kugira ngo umwana aterwe inda hari ubwo aba yarabuze umuntu mukuru umukurikirana. Hano buri wese akurikirana imyitwarire ya buri mwana atitaye ngo ni uwe cyangwa si uwe. Ntabwo abangavu bacu tubatererana usanga buri mubyeyi wese ari ijisho ry’undi.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko uyu Mudugudu ari urugero rwiza mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Ni yo mpamvu hashyizweho gahunda yo gufasha umudugudu umwe muri buri kagari mu tugera ku 106 bafite, kugira ngo twose tugere ku rwego rumwe na Gakoma.
Kugeza ubu abaturage bose ba Gakoma bamaze kwiyishyura mituweli ya 2025/26, babikesha ibimina 21 bifashisha mu kwizigamira.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!