Nyagatare: Hasobanuwe impamvu ibitaro bya Gatunda bitaratangira kuvura abaturage

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Kanama 2020 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasobanuye ko impamvu ibitaro bya Gatunda bitaratangira kwakira abaturage ari uko hakiri guhugurwa abazabikoramo, ubuyobozi busaba abaturage kwihangana iminsi mike ngo ubundi bagatangira kuhahererwa serivisi.

Ni ibitaro abaturage bemewere n’Umukuru w’Igihugu ubwo yiyamamarizaga muri uyu Murenge, kugira ngo bibafashe kutongera gukora ingendo ndende bagana ibitaro bya Nyagatare aho abaturage bavugaga ko biri kure yabo.

Ibitaro bya Gatunda byatangiye kubakwa mu ntangiriro ya 2018 biteganyijwe gufungurwa mu mpera z’umwaka wa 2019. Hagiye habamo ibibazo bitandukanye bituruka ku kubura kw’ibikoresho kugeza ubwo byavugwaga ko bizatangira gukora ku munsi wo kwibohora tariki ya 4 Nyakanga 2020 ariko nabwo ntibyatangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien yabwiye IGIHE ko kuri ubu bari guhugura abaganga n’abandi bakozi bazatangirana n’ibi bitaro yizeza abaturage ko mu minsi ya vuba bazatangira kubivurirwamo.

Ati “ Twigeze gutangira kwakira abaturage nyuma tujya inama ko abaganga bakwiriye kubanza guhugurwa noneho gahunda yari yatangiye yo kwakira abantu turayihagarika, ubu rero abantu barimo guhugurwa banashyira ku murongo gahunda zose zizahakorerwa. Twamaze gushyiraho ubuyobozi bw’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru, ubu abarimo guhugurwa ni abaganga n’abandi bakozi.”

Meya Mushabe yakomeje avuga ko bari gukorana na Minisiteri y’ubuzima kugira ngo babafashe mu kubaha imiti ihagije n’ibindi bikoresho by’ingenzi nkenerwa byatuma ibi bitaro bitangira gutanga serivisi zose zirimo; kwakira abivuza bataha, ababyeyi babyara n’izindi serivisi zose zitangirwa ku bitaro.

Ati “ Mu cyumweru gitaha ndatekereza tuzaba twemeranyijwe nk’umunsi ibi bitaro byatangiriraho kwakira abaturage nyuma yo kuvugana n’izindi nzego zose dukorana.”

Yakomeje avuga mu byagiye bitinza gahunda yo gutangira gukora kw’ibi bitaro harimo n’icyorezo cya Covid-19 aho ngo amasoko batanze yagiye atinda kubera iki cyorezo. Ibi ngo byagize ingaruka nini cyane yanatumye bidafungurwa tariki ya 4 Nyakanga nkuko byari biteganyijwe.

Ibitaro bya Gatunda biteganyijwe ko bizavurirwamo abaturage batuka mu mirenge irindwi ariyo; Rukomo, Gatunda, Karama, Kiyombe, Mukama, Mimuri na Tabagwe. Akarere ka Nyagatare kari gasanganwe ibitaro bimwe n’ibigo Nderabuzima 20

Ibitaro bya Gatunda byubatswe kugira ngo bifashe abaturage kutongera gukora ingendo ndende bagana ibitaro bya Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .