Nyagatare: Batatu bafashwe binjiza Kanyanga n’amasashe mu gihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha mu Kagari ka Ryeru yafashe abagabo batatu bafite amasashe ibihumbi 20 na litiro 16 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga bari bakuye mu gihugu cya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abo bantu bari bambutse bajya mu gihugu cya Uganda banyuze mu nzira zitazwi ari naho bakuye biriya bintu, bafatirwa mu nzira bagarutse mu Rwanda. Abaturage baje gutanga amakuru bituma abapolisi babasha gufata bariya bantu.

Yagize ati “Abaturage baturiye hariya hantu bambukira nibo batanze amakuru ko hari abantu bavuye Uganda kandi bazanye ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda. Abapolisi bahise bakurikirana bariya baturage uko ari batatu bafatwa bikoreye amasashe ibihumbi 20 na litiro 16 za Kanyanga.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya baturage bakimara gufatwa biyemereye ko ibyo bintu bari babikuye muri Uganda kandi ko bajyayo banyuze mu nzira za rwihishwa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho kugaragariza abaturage ingaruka ziri mu byo bakoze anabasobanurira ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Ati “Muri iki gihe duhanganye no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ari nayo mpamvu imipaka ifunze. Bariya rero bihisha bakambuka bashobora kuzana kiriya cyorezo, ziriya kanyanga bazanye, zibarirwa mu biyobyabwenge byoroheje, ntabwo zemewe hano mu Rwanda cyo kimwe n’ariya masashe yangize ubutaka akanangiza ibidukikije.”

Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru yafashije abapolisi gufata bariya bantu, anasaba n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano no kubahiriza amategeko.

Abafashwe uko ari batatu bahise bajyanwa mu kato kugira ngo basuzumwe ko nta COVID-19 banduriye muri Uganda nyuma bakazashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha bakorweho iperereza.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Impuguke mu bidukikije mu Rwanda zivuga ko amasashe atari meza ku bidukikije kuko iyo ageze mu butaka atabora bityo bikagira ingaruka ku burumbuke bw’ubutaka. Amasashe kandi iyo atwitswe, umwotsi wayo uhumanya ikirere bikagira ingaruka ku buzima bw’ibinyabizima.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 12 y’iryo tegeko ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .