00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Abagabo basabwe kugira uruhare mu kurwanya igwingira ry’abana

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 8 August 2024 saa 08:30
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuzima bw’umwana n’imikurire ye myiza, Ikigo cy’Igihugu ishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), byatangije Icyumweru cyahariwe kwita ku Konsa, abagabo basabwa kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Ni Icyumweru kiswe ’Breastfeeding Week’ aho cyahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe konsa ku nsanganyamatsiko igira iti "Umwana wonse neza, ishema ryacu." wizihirijwe mu Karere ka Nyabihu.

Iki cyumweru cyatangiye ku wa 1 Kanama kikazarangirana n’ukwezi. Kizakorwamo ubukangurambaga bwo kwita ku konsa abana kuva mu isaha ya mbere bakivuka kugeza ku mezi atandatu nta kindi kintu na kimwe kindi bahawe.

Ababyeyi bakwiriye konsa umwana babanje gukaraba intoki no ku mubiri, kumwonsa byibuze buri masaha atatu badategereje ko arira, kumwonsa bihagije kugeza byibuze ku myaka ibiri banita ku mikurire ye.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yibukije ababyeyi ko nta kindi kintu gisimbura amashereka, asaba abagabo ko bakongera uruhare rwabo mu gufasha abagore mu mirerere y’abana.

Yagize ati "Nta kintu na kimwe gishobora gusimbura amashereka. N’ayo mata bavuga ngo akoze nka yo murumva ko ntabwo ari ay’umuntu, si ay’umubyeyi. Nta kintu rero cyayasimbura, ubumenyi buke rero tubona ko ari ikibazo ari nayo mpamvu dukora ubu bukangurambaga kugira ngo abantu babugire."

Ati "Niyo mpamvu tuvuga ngo babyeyi b’abagabo mudufashe, mu gihe uzi ko ufite umubyeyi mu rugo mufashe mu mirimo yo mu rugo uko bishoboka kugira ngo atekane atuze muri we, noneho ahembere abone amashereka."

Nyirandikubwimana Annonciata ni umwe mu babyeyi bagaragaza imbogamizi zigihari mu gutuma abana badakura neza ziganjemo guhugira mu kandi kazi hakabura umwanya wo kubitaho.

Ati "Umwana wanjye yarengeje umwaka afite ibilo bitandatu gusa kuko yangaga kurya no kunywa. Baradufashije bampa indyo yuzuye ubu ageze ku munani.”

Yongeyeho ati “Icyateye igwingira ni uko nazindukiraga mu mirimo ndi guca inshuro, nkagera mu rugo nkerewe nkamugaburira ibyakonje na we akabyanga kandi nanjye nabaga naniwe cyane. Bikunze abagabo bakajya badufasha mu mirimo natwe twajya tubona umwanya wo kwita ku bana bacu."

Hari imwe mu midugudu yafashe ingamba zibafasha guhangana n’iki kibazo kandi zatangiye gutanga umusaruro nk’uko umuyobozi w’Umudugudu wa Buhanga Dusingizimana Anastase abivuga.

Ati "Mu mudugudu wacu dufitemo abana 58 kandi twese dufatanyiriza hamwe kubitaho, dukoranye n’abajyanama b’ubuzima. Dufite ingo mbonezamikurire eshatu zidufasha twese n’abagabo. Gufatanya ni cyo cyatumye turandura imirire mibi n’igwingira mu mudugudu wacu."

Umukozi ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, Dr. Uwimana Aline, yagarutse ku kamaro ko konsa karimo kurinda umubyeyi kanseri, kuboneza urubyaro, guhuza urugwiro rw’umubyeyi n’umwana no kumurinda kurwaragurika ariko avuga ko hakiri ibyo kwitaho kugira ngo intego zigrweho.

Ati "Urebye ku bijyanye no konsa umwana tugeze ku kigereranyo kiri hejuru ya 85%, ariko ikiba kigamijwe ni uko twagera ku 100%. Iyo umwana atonse neza hazamo n’ibijyanye bivamo imikurire itari myiza. Dufite gahunda duhuriraho n’izindi nzego kugira ngo tugere ku kigero gikwiye."

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, avuga ko ikibazo cyagiye gitiza umurindi imirire mibi n’igwingira gituruka ku myumvire idakwiye, aho abagabo bumva ko umwana ari uwo gukurikiranwa n’umugore gusa.

Yagize ati "Abagabo akenshi byakunze kuba umuco wa kera ko kugaburira abana no kubitaho ari iby’abagore, bigatuma umwana atabona rwa rukundo kuko atitaweho n’ababyeyi bombi, ubu rero turi kubwira abagabo ngo umwana niba avutse mu muryango ntabwo ari uw’umugore gusa."

"Umwana ni uw’ababyeyi bombi kandi byagaragaye ko aho ababyeyi bafatanya ari ukugaburira umwana. Ibyo bigira uruhare mu iterambere ry’urugo, abana bagakura neza kuko iyo bitari ibyo niho usanga ibyo guta ishuri, kugwingira ndetse n’amakimbirane iyo umwe atereranye undi ntibafatanye inshingano."

Icyegeranyo cyakozwe na RBC ifatanyije na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, cyerekanye ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka ibiri mu Rwanda ryari kuri 20,4% naho mu Karere ka Nyabihu ryari kuri 31,6% rivuye kuri 35,3% mu 2020 ariho basabwe kongera imbaraga mu kurandura iki kibazo.

Guverineri Dushimimana Lambert yasabye abagabo kumva ko umwana atari uw'umugore gusa ahubwo bakwiye kujya bafatanya kugira ngo akure neza
Abaturage ba Nyabihu bibukijwe ko konsa umwana neza bimurinda kurwaragurika
Hashimwe uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana
Hatangijwe uburyo bwo gufasha abana konka neza no kubabonera indyo yuzuye
Icyumweru cyahariwe konsa kizarangirana na Kanama
Buri mubyeyi akwiriye kugira uruhare mu mikurire y'umwana
Konsa umwana neza kandi bikozwe igihe gihagije bituma akura neza azira igwingira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .