Numvaga amasasu ntacyo atwaye - Urugendo rwa Rtd Major Mukarugwiza mu kubohora igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kamena 2020 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Rtd Major Betty Mukarugwiza ni umwe mu magana y’abakobwa n’abagore bafashe iya mbere bakifatanya na basaza babo mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe mu mwaka wa 1990.

Ni urugendo rutari rworoshye by’umwihariko ku bana b’abakobwa bakuriye mu buhunzi no mu miryango aho umukobvwa yafatwaga nk’aho hari imirimo runaka adashoboye.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatatu, Rtd Major Betty Mukarugwiza yavuze ko ajya kugira igitekerezo cyo kwinjira mu ngabo za FPR Inkotanyi zabohoye igihugu, byaturutse ku mateka ababyeyi bababwiraga banyuzemo n’urukundo yumvaga afitiye u Rwanda.

Ati “Nari nkiri muto ariko ko kubera ababyeyi bacu bajyaga batuganiriza bakatubwira u Rwanda, rimwe na rimwe baba baganira tukumva uko bavuye mu Rwanda, tuza kwisobanukirwa ko turi Abanyarwanda, bituma urwo rukundo ruguma muri twebwe, nkumva iteka mfite icyifuzo cy’uko nazabona u Rwanda nkumva ko ndi Umunyarwanda.”

Mu bindi byanyegeje uwo mutima wo kujya mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, ngo ni uburyo bafatwaga nabi mu bihugu bari barahungiyemo bakumva bakwiriye guharanira kugira igihugu cyabo bisanzuyemo.

Mukarugwiza ni umwe mu biyemeje kwifatanya na basaza be mu rugamba rwo kubohora u Rwanda nubwo nta bunararibonye bw’igisirikare yari afite.

Yavuze ko mu rugamba bagize amahirwe bakagira umuyobozi mwiza, Perezida Paul Kagame wahaga agaciro n’amahirwe abahungu n’abakobwa.

Ati “Twagize amahirwe dusanga Afande ni umuntu uha abakobwa n’abahungu agaciro kamwe. Twese twafashe imbunda turarwana. Basaza bacu baratwubahaga, abakuru bakatugira inama bakatwigisha n’imyitozo.”

Ku muntu utamenyereye intambara n’ibya gisirikare, isasu iri mu bintu bimutera ubwoba. Rtd Major Betty Mukarugwiza yabajijwe uko yiyumvise ubwo yumvaga isasu rya mbere, avuga ko ubwoba butashoboraga kurusha imbaraga umutima ukunda igihugu.

Ati “Kumva isasu bwa mbere ni ikintu gikomeye cyane kigukanga ukabanza ugatekereza, ntubashe kubihuza ariko cya kintu cyampagurukije nkasiga ababyeyi […] cyanteye ijabo bituma numva ko nubwo ayo masasu akanganye, ariko kubera wa mutima nari mfite, numvaga amasasu ntacyo atwaye.”

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Mukarugwiza n’abandi bagore bafatanyije mu kubohora igihugu bishyize hamwe bashinga umuryango bise ‘Ndabaga’.

Yavuze ko inshingano zawo harimo gutinyura no kuzamura umwana w’umukobwa kugira ngo yigirire icyizere kandi agire uruhare mu iterambere.

Ati “Dufite inshingano yo kwigisha abana b’abakobwa kwitinyuka bakumva ko imirimo basaza babo bakora nabo bayishoboye. Twigisha na basaza babo ko nta kazi kagenewe umukobwa n’akagenewe umuhungu, bose bagakura bazi ko bafite uburenganzira bungana.”

Umuryango “Ndabaga” washinzwe mu 2002, ugizwe n’Abanyarwandakazi barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Rtd Major Betty Mukarugwiza yemeza ko umutima wo gukunda igihugu ari watumye ahaguruka akitabira urugamba rwo kukibohora
Major Mukarugwiza mu mpuzankano ya RDF mbere yo gusezererwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .