Ntitwavuga kwambuka inyanja itukura tutarambuka iyo guhohotera abakobwa-Bishop Rucyahana

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu gihugu, Rwanda Religious Initiative, Bishop John Rucyahana, yasabye abanyamadini n’amatorero ko imbaraga bashyira mu kwigisha Ijambo ry’Imana ari nazo bakwiriye gushyira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu nama yahuje abayobozi b’amadini bo mu Ntara y’Amajyaruguru haganirwa ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina muri ibi bihe bya coronavirus.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko kugeza muri Nyakanga rumaze kwakira ibirego 2157 by’abakekwaho gusambanya abana.

Uretse gusambanya abana nka kimwe mu byaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyo byaha muri rusange byarazamutse kuko mu mwaka wa 2018 byari 6634, mu mwaka wa 2019 biba 9476 mu gihe muri uyu mwaka muri rusange, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina RIB imaze kwakira ari 5875.

Bishop Rucyahana yavuze ko hakenewe imbaraga z’abanyamadini n’amatorero, bakumva ko batazambuka inyanja itukura nkuko babyigisha muri Bibiliya, batarambuka iyo guhashya abahohotera abakobwa.

Yagize ati “Niba twigisha agakiza, tukigisha gucungurwa ariko bikaba bitari mu ngiro y’i Rwanda , ntitwavuga inkuru zo muri Israel , ntitwavuga gucungurwa no kwambuka Inyanja Itukura tutarambuka iyi nyanja yo guhohotera abana b’abakobwa. Imana niba ikora ibitangaza igomba kudukoresha ibyo bitangaza bituma abana bacu b’abakobwa bagira amahoro bakagira agaciro mu gihugu cyabo.”

Rucyahana yavuze ko abakora ibyo byaha ari abayoboke b’amadini atandukanye, bityo ko inyigisho zamagana ihohotera rishingiye ku gitsina zitanzwe mu madini mu buryo buhoraho byagira icyo bifasha.

Yavuze ko uhohoteye umwana w’umukobwa aba ahohoteye igihugu n’ejo hazaza hacyo.

Ati “Abononnye umwana w’umukobwa, si we baba bononnye gusa, baba bononnye sosiyete Nyarwanda, baba bononnye umuco Nyarwanda, baba bononnye ejo haza h’igihugu.”

Matabaro Jonas wo mu Itorero Restoration Church, akaba ari na we ukuriye Impuzamatorero mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko abanyamadini bakwiriye no gusobanurira abayoboke babo akamaro ko gutanga amakuru ajyanye n’ihohoterwa.

Ati “Abantu bareke kubishishira, babishyire ku mugaragaro kuko ikibi gikwiriye guhanirwa ahagaragara. Guhishira ikibi nibyo bituzanira ibibazo. Wa mwana wononwe ni uwanjye, ni uwawe. Abayobozi b’amadini n’amatorero bareke kubihishira. Igishobora kutuvana muri ubu bubata ni ukuvuga ukuri.”

Mukansanga Solange ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko abanyamadini ari abafatanyabikorwa ariko bakiri ku rwego rwo hasi mu gufasha Leta guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yavuze ko ibyo babibona muri raporo bahabwa buri munsi z’abana bahohoterwa, by’umwihariko muri ibi bihe bya coronavirus.

Yagize ati “Hari raporo tubona buri munsi usanga hari abana bafashwe ku ngufu, abatewe inda. Icyo kibazo na mbere cyari gihari ariko ubu abantu bari mu ngo nabwo icyo kibazo kiracyakomeje.”

“Abanyamadini cyane, nibahaguruka nkuko abaturage babitaba, abakigisha abaturage ko kiriya kintu ari icyaha bakigisha umuyoboke wegereye ko kiriya ari icyaha.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17 337, mu 2018 baba 19 832 na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15 696.

Bishop John Rucyahana yasabye abanyamadini n’amatorero ko imbaraga bashyira mu kwigisha Ijambo ry’Imana ari nazo bakwiriye gushyira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mukansanga yavuze ko raporo bahabwa buri munsi z’abana bahohoterwa zigaragaza ko biyongereye by’umwihariko mu bihe bya Coronavirus
Matabaro yavuze ko abanyamadini bakwiriye no gusobanurira abayoboke babo akamaro ko gutanga amakuru ajyanye n’ihohoterwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .