00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitatu byakemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC mu mboni za Minisitiri Nduhungirehe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 October 2024 saa 09:09
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byoroshye mu gihe haboneka ubushake bwa politiki.

Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko hakenewe ibintu bitatu kugira ngo ibi bibazo bikemuke, birimo ubushake bwa politiki ku ruhande rwa RDC, kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR no guhagarika ubufatanye n’ingabo z’amahanga n’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati “Hari ibintu bitatu by’ingenzi bigomba gukorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu. Twebwe dutekereza ko kitanagoye. Harimo ubushake bwa politiki. Icya mbere ni uko RDC igomba kugira iki kibazo icyayo, ntigishyire ku baturanyi, ntiyirirwe idushinja gushyigikira umutwe wa M23.”

Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko FDLR ari virusi mu karere, igomba kurandurwa.

Ati “Hagomba ubushake bwa guverinoma ya Congo bwo kurandura iyi virusi mu karere kuko FDLR ntabwo ari umubare w’abantu gusa, ntabwo ari ingabo gusa. Ni ingengabitekerezo ya jenoside inakwirakwizwa mu karere kose no mu yindi mitwe ya Wazalendo n’abandi bose bakorana.”

Ku cya gatatu, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ibihugu bifite ingabo zifatanya n’iza RDC byenyegeza aya makimbirane.

Ati “Turahamagarira ibyo bihugu gutekereza neza ku mpamvu bari muri Congo kuko uko byagenda kose ntabwo izo ngabo ziri muri Congo kugira ngo zikemure ikibazo.”

Tariki ya 12 Ukwakira 2024, intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye mu biganiro bya Luanda muri Angola. Icyari cyabajyanye ni ukwemeza gahunda ihuriweho yo gusenya umutwe wa FDLR, yemejwe n’inzobere mu rwego rw’iperereza.

Inyandiko mvugo y’ibi biganiro igaragaza ko intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri Nduhungirehe zemeye iyi gahunda, ariko iza RDC zari ziyobowe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner, zitanga icyifuzo cy’uko gusenya FDLR byahurirana no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko afite icyizere gike cyo kuba Leta ya RDC yakubahiriza gahunda yo gusenya FDLR, abishingiye ku buryo intumwa zayo zikomeza guseta ibirenge mu kubahiriza imyanzuro ya Luanda.

Yagize ati “Nakubwiza ukuri ko icyizere ari gike. Ariko kuba ari gikeya ntabwo bivuze ko nta kizakorwa. Rwose twakwishima ari uko tubonye Congo na FARDC batunyomoje, hakagira igikorwa. Ariko ubu icyizere ni gike kubera ko tubazi, tuzi neza ibyakozwe mu bihe bishize n’imikoranire yabo ariko rero tukaba twizera ko uko byagenda kose, kugira ngo ikibazo hagati y’u Rwanda na Congo gikemuke ari uko izi ngabo zakoze jenoside za FDLR zarandurwa burundu.”

Inyandiko mvugo y’ibiganiro bya Luanda isobanura ko bitarenze tariki ya 26 Ukwakira, Angola izaba yateguye umushinga w’ibikorwa bizaba bigize gahunda yo gusenya FDLR, ukazasuzumwa n’inzobere mu iperereza ku wa 30 Ukwakira 2024.

Minisitiri Kayikwamba yatanze icyifuzo cy'uko gusenya FDLR byahurirana n'uko u Rwanda rwakuraho ingamba z'ubwirinzi
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko icyizere cy'uko RDC izasenya FDLR ari gike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .