Yagaragaje ko kuri ubu Isi ifunguye ku buryo abantu bose baguye amarembo mu birebana n’imikoranire, ashimangira ko nta wahatira undi gukorana na we mu gihe yaba atabishaka.
Yabigarutseho mu Kiganiro na Televiziyo Rwanda cyagarukaga ku ngingo zitandukanye zirimo ibirebana n’ibihano Abadepite bagize Intego Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) basabiye u Rwanda ndetse no ku mutekano w’igihugu muri rusange.
Ibihano aba badepite basabiye u Rwanda birimo guhagarikirwa inkunga ibihugu bya EU bishyira mu ngengo y’imari yarwo no guhagarika inkunga biha inzego z’umutekano zarwo.
Aba badepite banasabye EU guhagarika amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagiranye n’u Rwanda mu Ukuboza 2023, barushinja kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Alain Mukuralinda yagaragaje ko nubwo hategerejwe icyo ibihugu bizahitamo gukora nyuma y’ubusabe bw’abagize Intego Ishinga Amategeko, asaba Abanyarwanda kwitegura, bakagura imikoranire n’ibindi bihugu.
Yagize ati "Ibihugu by’ibihangange byamye biriho, bishobora gufata ibihano ariko ntibivuze ngo niba bagufatiye ibihano uyu munsi nta handi wajya. Ibyo byarahindutse. Tuzi ibihugu byinshi hano muri Afurika byanabyirukanye, tuzi ibihugu binanga guhabwa izo mfashanyo duhabwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari na Banki y’Isi kandi bikanabasha no kwishyura imyenda bifite."
Yongeyeho ati “Abanyarwanda bagomba kumva umurongo bagomba gufata, Ese bavuge bati byacitse? Ubwo tubonye ibihano duhare umutekano wacu cyangwa natwe tuvuge ko ibyo twavugaga hariya ari ukubeshya? Niba ari ukubeshya ubwo nyine turafatirwa ibihano, ariko niba atari ukubeshya bagomba kubihagararaho ariko bakanaba biteguye ingaruka byagira n’ubundi Isi irafunguye bakaba baniteguye no gukorana n’ibindi bihugu.”
Yakomeje avuga ko utahatira umuntu gukomeza gukorana na we mu gihe we atabishaka, yemeza ko u Rwanda rudashobora guhara umutekano warwo kubera gutinya ibihano.
Ati “Ntabwo wahatira umuntu ngo mukomeze mukorane atabishaka, unamugaragariza y’uko mu bibazo avuga, mu byo ashingiraho hari ibyo yirengagiza kandi Abanyarwanda n’u Rwanda babibaza badashobora kubihara.”
Yakomeje ati “Niba udashobora guhara cyangwa kuzibukira umutekano wawe, kuzibukira amahoro mu gihugu cyawe, nta kundi wabigenza ubwo barabifata[ibihano] nawe ugahangana na byo. “
Yavuze ko ibyo bihano bitaba bikemuye ikibazo cy’aba perezida babiri ba RDC n’u Burundi bavuze ko bazatera u Rwanda, ikibazo cy’ingabo za FARDC, FDLR, iz’u Burundi n’iza SADC ziri ku mipaka y’u Rwanda n’ibindi rukunze kugaragaza.
Ibyo byose bishingiye ku birego ubutegetsi bwa Kinshasa burega u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.
Ubwo butegetsi bwashyize imbere guharabika u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga ndetse no kurusabira ibihano.
U Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa na RDC, ahubwo rukagaragaza ko ruterwa impungenge no kuba icyo gihugu cyarahisemo gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi bafite intego yo gukomeza guhungabanya umutekano warwo.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, kandi yakunze gutangaza ku mugaragaro ko afite umugambi wo gutera u Rwanda agakuraho ubutegetsi buriho, byanatumye ahitamo gukorana na FDLR, Abacanshuro b’Abanyaburayi, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC mu mugambi wo kurutera.
Ku rundi ruhande Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aheruka gushimangira ko ntawamutera ubwoba yitwaje ibihano mu gihe ahanganye n’ikibazo cy’umutekano muke giteje impungenge u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!