Ibizamini bitegurwa haba mu mashuri cyangwa ku rwego rw’igihugu bifatwa nk’akayunguruzo kagaragaza ufite ubumenyi bujyanye n’ibyo yigishijwe.
Imibare igaragaza ko abakoze ibizamini bya Leta bw’umwaka wa 2023/2024, mu mashuri abanza batsinze Icyongereza ku rugero rwa 25,2%, mu gihe abatsinze imibare ari 22,3%.
Mu mashuri y’Icyiciro Rusange abanyeshuri batsinze Icyongereza ku rugero rwa 52,1%, amasomo ya siyansi bayatsinda ku rugero rwo hasi kuko Imibare bayitsinze kuri 38,8% na ho mu Bugenge batsinze ku rugero rwa 8,1%.
Abiga mu mashuri yisumbuye batsinze Ubuvanganzo mu Cyongereza ku rugero rwa 55,2%, mu gihe isomo ry’Igifaransa ku barangiza amashuri yisumbuye bagitsinze ku rugero rwa 9,9%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Minisitiri Irere Claudette ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarimu ku wa 13 Ukuboza 2024 yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha indimi nk’Igifaransa, Icyongereza n’amasiyansi kuko abanyeshuri babitsindwa ku rugero rwo hejuru.
Ati “Ururimi rw’Igifaransa ntabwo duhagaze neza kandi muribuka ko u Rwanda twifuza guhaha no gusabana no mu bihugu by’amahanga. Ntabwo tuzasabana n’amahanga tuvuga gusa Ikinyarwanda, tuzasabana n’amahanga tuvuga indimi.”
“Murabona ko mu Gifaransa ntabwo bimeze neza, imibare murabibona, murabona na siyansi ndetse namwe ishusho irabereka ko tudahagaze neza.”
Kuva habaho impinduka mu 2009, ururimi rwigishwamo rugahinduka Icyongereza, Igifaransa cyasigariye ku biga ishami rya English-French-Kinyarwanda aba aribo bagikora mu kizamini cya Leta, abandi bakacyiga amasaha atarenze abiri mu cyumweru.
Abarimu bamwe babonaga ko utazagikora mu kizamini cya Leta bagahitamo gukoresha ayo masaha mu kwigisha ibindi, Igifaransa gicika intege gutyo kugeza n’ubu.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard aherutse gutangaza ko “Igifaransa n’Igiswahili ho ni ibura ry’abarimu, usanga rwose hari n’aho batari.”
Igifaransa kiri ku mwanya wa gatanu mu ndimi zivugwa n’abantu benshi ku Isi. Mu Rwanda habarwa abarimu bagera ku 2598 bacyigisha harimo abakibangikanya n’andi masomo ndetse n’abacyigisha cyonyine.
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/2q4a9980-4c2b6.jpg?1734268330)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!