00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo ibyo twakoraga bizahagarara - Minisitiri Nsanzimana ku ihagarikwa ry’inkunga ya USAID

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 March 2025 saa 07:19
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko nubwo hari imishinga yagizweho ingaruka n’ihagarikwa ry’inkunga yatangwaga na USAID mu rwego rw’ubuzima, u Rwanda rwiteguye gukomeza gukora ibyo rwakoraga, binyuze mu guharanira kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 2 Werurwe mu Kiganiro n’Abanyamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’Inama Mpuzamahanga yiga ku buzima igiye kubera mu Rwanda izwi nka AHAIC 2025 ‘Africa Health Agenda International Conference (AHAIC) 2025’.

Ni inama izatangira ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe 2025 yitabirwe n’abaturutse hirya no hino muri Afurika by’umwihariko abakora mu rwego rw’ubuzima n’abo mu nzego zifata ibyemezo.

Minisitiri Dr. Nsanzimana ubwo yabazwaga ku ngaruka z’ihagarikwa ry’inkunga zatangwaga na USAID mu rwego rw’ubuzima, yemeje ko hari ibyagizweho ingaruka ariko ko nk’u Rwanda ruri guhangana n’uburyo rwaziba icyo cyuho.

Yagaragaje ko ku ruhande rw’u Rwanda hari imishinga yaterwaga inkunga na USAID irimo irebana n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kurwanya indwara nka Malaria n’indwara z’ibyorezo, kubaka urwego rw’ubuzima no gufasha abanyeshuri biga ubuvuzi cyane cyane abiga ububyaza n’ubuforomo bahabwaga ubufasha muri gahunda y’u Rwanda yo gukuba kane umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Yakomeje ati “Amakuru tumaze kubona nab wo agenda aza mu bice ni uko imishinga hafi ya yose ihagaze. Tumaze iminsi twitegura kuva ayo makuru yatangira gusakara, ndetse twanashyizeho uburyo tuzaziba icyo cyuho n’ubwo icyuho nk’icyo gitunguranye kandi kije hagati mu gihe twari turi gukora n’ibindi bikorwa, bisaba kongera tugasubira inyuma.”

Yavuze ko mu gihe nk’icyo ibihugu bisubira inyuma bikarebera hamwe icyo bishobora gukora mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga harebwe ku bifite akamaro kanini kurusha ibindi.

Ati “Tuvuge nk’ibijyanye n’imiti n’amavuriro akomeze gukora, abanyeshuri bakomeze bige. Icyo namara ho impungenge abatwumva ni uko izo nkunga atari zo zari zitubeshejeho zonyine hari ibyo natwe twakoraga mu rwego rw’ubuzima. Ntabwo ibyo twakoraga biri buze guhagarara.”

Dr. Nsanzimana kandi yavuze ko hari no gutekerezwa uburyo inkunga zatangwaga na USAID mu mishinga inyuranye zishobora no kuboneka ahandi by’umwihariko mu bikorwa by’imbere mu gihugu.

Ati “Icya kabiri ni ukureba uburyo izo nkunga USAID yaduhaga twazibona n’ahandi cyane cyane mu gihugu, hakaba na bimwe twakoraga twabyazamo uburyo bwo kubikora bidahenze niba byakorwaga iminsi itanu bikaba itatu, bityo ya yindi ibiri yafasha no gushyira mu bikorwa ibyo.”

Yagaragaje ko u Rwanda ruheruka gukora igenzura ku kigiye gukorwa ngo abanyeshuri bafashwaga kwiga bakomeze bige, bigaragara ko hari arenga miliyoni 5$ yari muri gahunda yo guhugura abantu by’igihe gito, biba ngombwa ko ari yo akoreshwa.

Ati “Twari dufite imishinga itanga amahugurwa buri cyumweru ihari cyangwa n’amafaranga yakoreshwaga higishwa muri porogaramu z’igihe gito cy’ibyumweru cyangwa bibiri, yifashishwa kugira ngo ba bandi bigaga bafashwaga n’iyo mishinga bakomeze kandi barangize. Noneho ibyo byo kwiga y’amahugurwa y’igihe gito bibe byakorerwa ku ikoranabuhanga.”

Yashimangiye ko iyo inkunga ihagaze ari uburyo bwo guharanira kwigira no kwishakamo ibisubizo aho kumva ko hari igikuba gicitse ku wayihagarikiwe.

Ati “Ni ngombwa kuko niba umuntu yagutije ikote, akakubwira ngo rinsubize ubwo nawe ujya kwishakira iryawe, cyane ko ashobora kuba yaranarikuzaniye akakuzanira n’iritagukwira, icyo gihe noneho ushobora kwigurira irigukwira. Hari igihe inkunga yose ihagaze binaguha kwigira.”

Yakomeje ati “Nk’Abanyarwanda aho twavuye nta nkunga twari dufite cya gihe ariko igihugu cyarazutse, aho tugeze rero ntabwo twagira ubwoba ko kuba igihugu runaka cyahagarika inkunga, abantu bagiye gusubira inyuma ahubwo biratuma natwe dutekereza uburyo tutaba nka kwa kundi umuntu usanzwe aguha, yagira icyo akuraho ukamera nk’aho agusize kuri Selum cyangwa agufiteho n’ubundi bubasha burenze. Buriya nabwo hari ukuntu bituma n’abantu bakanguka bakishakira ibisubizo byabo.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS muri Afurika, Dr. Chikwe Andreas Ihekweazu, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwimakaza ubufatanye n’imikoranire mu guhangana n’ingaruka ibibazo nk’ibyo bishobora guteza.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko nubwo hari imishinga yagizweho ingaruka n’ihagarikwa ry’inkunga yatangwaga na USAID mu rwego rw’ubuzima, u Rwanda rwiteguye gukomeza ibyo rukora
Dr. Chikwe Andreas Ihekweazu, uyoborwa OMS Africa by'agateganyo yagaragaje ko Afurika ikeneye kwimakaza imikoranire
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iyi nama igiye kubera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .