Nta Védrine nta Bagosora: Patrick de Saint Exupery yashwishurije abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Werurwe 2021 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Mu Ugushyingo 1994 ubwo hari hashize amezi ane Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, i Biarritz mu Bufaransa habereye inama ya 18 ihuza u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa. Ni inama yayobowe n’uwari Perezida w’u Bufaransa icyo gihe, François Mitterrand. Icyo gihe abari abayobozi bashya b’u Rwanda ntabwo bari batumiwe.

Muri iyo nama, Patrick de Saint Exupery wari umunyamakuru wa Le Figaro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, yabajije Mitterrand icyo atekereza kuri Jenoside mu Rwanda.

Uwo munyamakuru avuga ko Mitterrand n’abakozi b’ibiro bye bamurebye ikijisho ndetse bakamufata nk’umusazi. Mitterrand yariyumanganyije arasubiza, abanza kujijinganya ageze aho aravuga ati “Muravuga iyihe Jenoside banyakubahwa, muravuga iriya Abahutu bakoreye Abatutsi cyangwa iyo Abatutsi bakoreye Abahutu?”.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, abayobozi mu Bufaransa bagiye bakora ibishoboka byose ngo bivaneho uruhare mu gushyigikira Leta yayikoze, ari nabwo hatangiye kuzamuka inyito ya Jenoside ebyiri, iy’Abatutsi ndetse n’iy’Abahutu yanavuzwe muri raporo Mapping ya Loni, itarigeze ijya hanze.

Imvugo y’uko habaye Jenoside ebyiri, ishingirwa ku mpunzi z’Abanyarwanda ziganjemo Abahutu zaguye muri Congo (yitwaga Zaïre) mu mirwano n’Ingabo z’u Rwanda zari zagiye gusenya inkambi zategurirwagamo ibitero byo kugaruka guhungabanya umutekano no gucyura impunzi zari zaragizwe ingwate n’abasize bakoze Jenoside.

Kugeza n’ubu hari abagikwirakwiza imvugo ya Jenoside ebyiri, ari nabyo byatumye Patrick de Saint Exupery yongera guhaguruka i Paris, akerekeza mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo, kureba ukuri kwa Jenoside ya kabiri bivugwa ko yakorewe Abahutu.

Ibyo yiboneye n’ibyo yaganiriye n’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo biboneye imbonankubone ibyabaye mu myaka isaga 20 ishize ku mpunzi z’Abanyarwanda zari zahungiye muri ibyo bice, yabyanditse mu gitabo cye gishya yise “La Traversée” cyagiye hanze muri uku kwezi kwa Werurwe.

Mu kiganiro cyihariye n’umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe, Patrick de Saint Exupery yavuze ko ibyo Abanye-Congo bamubwiye n’ibyo yiboneye, nta cyerekana ko hari Jenoside yakorewe Abahutu yabereye ku butaka bwa Congo.

Ati “Ubwo nafataga urugendo rugana muri Congo, nta kimenyetso na kimwe cyatuma wemeza ko habaye Jenoside. Ntabwo aribyo, ni ibintu bitari byo. Icyakora ntabwo bivuze ko nta cyabaye muri Congo, hari ibihumbi by’impunzi byahunze nyuma ya Jenoside. Hari harimo abateguye Jenoside, hari harimo abahezanguni, abantu bahumeka urwango gusa bitwaje abaturage bashobora kuba bamwe ari abanyabyaha, abandi ari inzirakarengane.

“Abo bahenzanguni n’abanyabyaha bashatse gukomeza kwifashisha abaturage ngo bakomeze ibikorwa byabo biteye ubwoba. Abo bantu bakurikiranywe n’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’iza Congo zari zimaze guhirika Mobutu. Yego habaye imirwano, yari intambara kandi hari abapfuye ariko n’impunzi zari zifite intwaro […] Habaye imirwano, hari abayiguyemo. Ibyo nibyo nta mpaka. Hari abandi bishwe n’inzara, abishwe n’indwara kuko abahezanguni babifashishaga ngo bakomeze ibikorwa byabo bibi, niko kuri. Nibyo nabwiwe n’Abanye-Congo nahuye nabo.”

Patrick de Saint Exupery yavuze ko Abanye-Congo ubwabo, bavuga ko abapfuye muri icyo gihe, ari abazize intambara ariko ko icyari kigamijwe atari ukubatsemba nk’uko Mapping Report ibivuga.

Védrine ni umwe mu bahoze mu buyobozi bw'u Bufaransa bakwirakwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri

Benshi mu bakwirakwiza imvugo y’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, harimo abahoze mu buyobozi bwa Mitterrand n’abakoranye na we. Ku isonga haza Alain Juppé wari Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hubert Védrine wabaye Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida, Christian Quesnot wari umujyanama mu bya gisirikare, General Jacques Lanxade wari Umugaba Mukuru w’Ingabo n’abandi.

Jenoside ebyiri, ibihimbano by’abanyabwenge

Patrick de Saint Exupery yabwiye IGIHE ko ibikorwa n’aba bahoze mu buyobozi, byo guhakana ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe, ari ubucucu.

Yagize ati “Ndi Umufaransa nzi igihugu cyanjye […] abari abayobozi b’u Bufaransa mu myaka ya 1990 bakoresheje politiki y’ubucucu […] Sintekereza ko ari ubugome gusa, ni n’ubucucu. Ni abantu bari bafite ubutegetsi icyo gihe, bavuga ko ibyabaye bitabarebaga bagakomeza no kubivuga kugeza ubu.”

“Bamaze igihe muri ubwo bucucu, nta gusubiza amaso inyuma, nta kwibaza ibibazo. Bagize uruhare muri Jenoside mu Rwanda, hakurikiraho ibibazo byakwiriye kugeza muri Congo. Ni umugambi kirimbuzi, bamwe mu bari abayobozi b’u Bufaransa bafitemo uruhare […] mu Bufaransa ni ikintu kitavugwa. Kuba abo bari bafite ubutegetsi bakomeje guhabwa ubudahangarwa birantangaza, ntabwo mbyumva.”

Kuri Patrick de Saint Exupery , asanga abo bantu bakwiriye gushyikirizwa ubutabera bakabazwa uruhare rwabo mu byabaye.

Aherutse kubwira Mediapart ko kuba abantu nka Védrine bakomeza gushimangira ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, Abafaransa badakwiriye kwicara ngo babirebere kuko ari ukubikoreza urusyo rw’ibyo bakoze.

Yagize ati “Ni abahoze mu buyobozi bukuru bw’u Bufaransa bahimbye ibya Jenoside ebyiri, babikora bashaka guhunga uruhare rwabo. Ni imibare bakoze bamaranye imyaka isaga 20, imibare kandi igamije ngo twe Abafaransa twikorere amakosa bakoze ku giti cyabo, maze bo uruhare rwabo muri Jenoside rubaveho. Ni ibintu njye ntashobora kwemera.”

Yabwiye IGIHE ko Jenoside ebyiri ari ikintu cyahimbwe n’abanyabwenge ku nyungu zabo bwite, hadashingiwe ku bimenyetso simusiga bigaragaza Jenoside.

Kuri Patrick de Saint Exupery, ngo imvugo n’ubuhamya bw’ibyanditswe muri Mapping Report, ni ibintu byahimbwe hifashishijwe ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Aho bakabaye bakoresha intambara, barahindura bagakoresha Jenoside, ariko ntabwo byumvikana. Raporo Mapping yanditswe mu buryo bwo gukoporora imvugo zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyayibayemo. Ni kopi y’ibyanditswe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukabifata ukabyitirira ibyabaye muri Congo, ugahindura gusa amazina ukazana abandi bantu bavuga, ukabyegereranya. Ni nko gufata indorerwamo ebyiri zigategana, ibiri muri imwe bikajya hakuno y’indi.”

Nta Védrine, nta Bagosora

By’umwihariko kuri Védrine ukunze kugaragara mu binyamakuru mpuzamahanga avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, Patrick de Saint Exupery avuga ko ari ubuhakanyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Yavuze ko Védrine ntaho ataniye na Colonel Théoneste Bagosora wakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, wavugiye mu rukiko ko ibyabaye mu Rwanda ari ubwicanyi ndengakamere.

Yagize ati “Colonel Bagosora Théoneste niwe ubwo yari mu rukiko Arusha, yanze kuvuga Jenoside avuga ubwicanyi ndengakamere. Ati ‘ntabwo nakoze Jenoside, icyabaye ni ubwicanyi ndengakamere’. Bagosora na Védrine ni bamwe, ni abantu bakina n’amagambo bashaka kwerekana ukuri kw’ibintu bitigeze bibaho.”

Igitabo cya Patrick de Saint Exupery gishingiye ku buhamya bw’Abanye-Congo bamaze imyaka isaga 20 aho impunzi z’abanyarwanda zari zarahungiye. Yasuye uduce tuvugwa mu nyandiko zivuga ko habaye Jenoside ebyiri, yiganirira n’abaturage baho bamubwira ibyabaye n’uko babibonye icyo gihe.

Patrick de Saint Exupery yanzura agaragaza ko ibyo yiboneye n’amaso ye n’ibyo yabwiwe n’abatangabuhamye, nta na hamwe bigaragaza ko habaye Jenoside yakorewe Abahuti muri Congo.

Ikiganiro IGIHE yagiranye na Patrick de Saint Exupery

Col Bagosora ni umwe mu bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umunyamakuru Patrick de Saint Exupéry avuga ko imvugo ze zo gupfobya ibyabaye mu Rwanda abisangiye n'abahoze mu butegetsi bw'u Bufaransa bafashije Bagosora na bagenzi be gushyira mu bikorwa Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .