00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta somo RDC ifite ryo guha u Rwanda ku burenganzira bw’ikiremwamuntu- Ambasaderi Ngango kuri Muyaya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 November 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda i Genève mu Busuwisi, Ngango James, yabwiye Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, ko igihugu cye nta somo gifite ryo guha u Rwanda ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Uyu mudipolomate yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2024, ubwo Muyaya yageragezaga kugaragariza akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko u Rwanda ari intandaro yo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC.

Ni mu gihe aka kanama kari mu isuzuma rizwi nka UPR (Universal Periodic Review) ry’uko Leta ya RDC yubahirije ibyifuzo nama kayihaye ku buryo igomba kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu bibazo aka kanama kagaragaje ko bitarakemuka harimo kuba Leta ya RDC yaranze gukuraho igihano cy’urupfu, kuba ikomeje gukandamiza abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, kubangamira itangazamakuru no kwibasira abanyamadini bavuga ibitagenda neza.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Geneve, Michèle Taylor, yagize ati “Duhangayikishijwe n’uko abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bakomeje kwibasirwa.”

Mu kuyobya uburari, Muyaya yabwiye aka kanama ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC ari cyo zingiro ryo kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihugu cyabo, kandi ngo cyatewe n’u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Muyaya yagize ati “Ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC ni ryo zingiro ryo kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu. Mu birebana n’abana, mu mirwano amashuri agabwaho ibitero n’ingabo z’u Rwanda n’umutwe wa M23.”

Ambasaderi Ngango yasabye ijambo Visi Perezida w’aka kanama kugira ngo avuge ku rwitwazo rwa Muyaya. Uyu mudipolomate yavuze ko u Rwanda rwamaganye rukomeje ibi birego kuko bishingiye ku binyoma.

Yagize ati “Bwana Visi Perezida, itsinda ry’u Rwanda ryamaganye rikomeje ibirego by’ibinyoma bya RDC bigamije kugaragaza ko u Rwanda ari rwo ntandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.”

Uyu mudipolomate yibukije ko isuzuma rya UPR riba rikwiye gushingira ku makuru atabogamye kandi yizewe, akusanywa mu buryo bwubaka, butagonganisha cyangwa ngo bugendere ku nyungu za politiki ku ruhande rumwe cyangwa urundi.

Ambasaderi Ngango yasobanuye ko ibirego bya RDC ku Rwanda bigamije guhisha amakosa yayo akomeye yo kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu n’uburyo ikomeje gushyigikira ababiba imvugo z’urwango zibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ati “Turasaba ko mwazasura ku rubuga, mukirebera, mukaniyumvira izo nkuru zahishwe. Ntabwo ari ibanga, ikibazo cy’umutekano muke cya RDC gishinze imizi mu mateka y’ubukoloni ya RDC n’u Rwanda ubwo Afurika yacibwagamo imipaka.”

Mu gihe intumwa za RDC zari zikomeje gushyirwaho igitutu kubera ibi bibazo bitakemutse, Muyaya yagaragaje ko ababajwe no kuba u Rwanda rutari gukorerwa isuzuma ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ati “Birazwi ku Isi ko iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ridasuzuma ku ruhande rw’u Rwanda. Ariko twagaragaje ikibazo gikomeye cyane cyane icy’abana.”

Ambasaderi Ngango yagize ati “Bwana Perezida, ndagira ngo mbabwire ko isuzuma ry’uyu munsi ritarebana n’u Rwanda, ahubwo rireba RDC. Ndagira ngo nsabe uvuga ko yirinda kuzana u Rwanda muri iri suzuma. RDC nta somo ifite ryo guha u Rwanda iyo bigeze ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.”

Visi Perezida w’aka kanama yasabye Muyaya kutazana ikibazo kirebana n’umubano wa RDC n’u Rwanda muri iri suzuma, yibutsa ko mu mabwiriza yako na UPR bitemewe.

Yagize ati “Ndagira ngo nibutse mwese ko akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu na UPR atari umwanya wo kuzanamo ibibazo bya politiki n’ibirebana n’ubutaka, nsaba ko muvuga ibijyanye n’amabwiriza, ntimuvuge iby’umubano n’ubutaka [bw’ibihugu].”

Uretse kuzana u Rwanda muri iri suzuma, intumwa za RDC zahakanye bimwe mu byo Leta y’iki gihugu ishinjwa birimo gushyigikira imvugo z’u Rwanda, zigaragaza ko igihano cy’urupfu gikwiye kugumaho mu gihe mu burasirazuba hakomeje intambara.

Muyaya yagerageje kwitwaza u Rwanda mu gihe yasobanuraga ibyo Leta ya RDC itakemuye mu iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu
Ibihugu bigize akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu byasabye Leta ya RDC gukuraho igihano cy'urupfu
Ambasaderi Ngango James (hagati) yasabye Muyaya kutazana u Rwanda mu bibazwa Leta ya RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .