Nta muryango ubura ikigoryi : Gen Ndayishimiye yikomye Agathon Rwasa utemera intsinzi ye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Kamena 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Général Major Évariste Ndayishimiye uheruka gutorerwa kuyobora u Burundi, yatangaje ko atatunguwe no kuba Agathon Rwasa wo mu ishyaka CNL ritemera intsinzi ye, avuga ko ishyaka rimwe atari ryo ryakabaye rigaragaza ibibazo gusa bijyanye n’amatora.

Amatora ya Perezida wo mu Burundi yabaye ku wa 20 Gicurasi, Ndayishimiye ayatsinda n’amajwi 68%. Nyuma y’ayo matora ariko Agathon Rwasa yahise atanga ikirego avuga ko ayo matora yabayemo uburiganye bukabije.

Mu kiganiro na RTNB, Général Major Evariste Ndayishimiye yanenze icyo cyemezo ndetse ashimangira ko ibyabaye bidakwiye na gato.

Yavuze ko bigeze ko mu Burundi hatarebwa gusa abarwanashyaka ba CNDD-FDD, hakarebwa Abarundi bose ko bagize igihugu kimwe, ubundi bakareba imbere.

Yakomeje ati "Ese si ishyaka rimwe gusa ritemera ibyavuye mu matora? Ni we wenyine witotomba! Hari irindi shyaka mwabonye muri icyo kibazo? Ese iri shyaka ryitaruye andi rishobora gutsinda abo Barundi bose bishyize hamwe? Imana yamaze kuduhuza. Uzabona ko nta wundi murundi uzigaragambya."

"Nkuko babivuze, nta muryango ubura ikigoryi. Hagomba kubaho itsinda rigerageza kudusenya. Itsinda nk’iryo buri gihe rigomba kuba rihari, nibyo nkunda kuko sogokuru Perezida Nkurunziza, yarambwiye ati: barakenewe kuko nibo batuma turushaho kugira ubwenge".

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020, byerekana ko Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68.72%; akurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24.19%.

Gen Ndayishimiye ni we watorewe kuyobora u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .