Ibi ni bimwe mu byo bagaragaje ubwo bakiraga imbuto y’ibigori ya RHM1401 izakoreshwa muri iki gihembwe, ishwagara n’ifumbire ya DAP na Uree.
Ikirwa cya Nkombo ni kamwe mu duce tw’Akarere ka Rusizi dufite ubutaka busharira. Ibi byatumaga abahatuye batitabira ubuhinzi kuko bahinga ntibeze.
Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ishyize nkunganire ku mbuto, ifumbire n’ishwagara, byabaye nk’igisubizo ku bahatuye ariko hasigara imbogamizi z’uko ibageraho itinze.
Munyenkaka Théoneste wo mu Kagari ka Rwenje yabwiye IGIHE ko yishimiye ko baboneye ku gihe imbuto n’inyongeramusaruro bizatuma umusaruro we wiyongera.
Ati “Babituzaniye ku gihe ku buryo imvura n’igwa tuzahita dutera. Hari ubwo byajyaga bitugeraho bitinze, twahinga tugahura n’izuba bityo kweza bikaba ikibazo”.
Umukozi wa Tubura, Evaritse Bagambiki, yavuze ko uyu mwaka bagiranye imikoranire myiza n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB, ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo ibiciro by’imbuto n’inyongeramusaruro bisohoke kare.
Yongeyeho kandi ko icyo basaba abahinzi ari uko ibyo bahawe “babikoresha neza kuko batabikoresheje neza byatuma umusaruro biteze utaboneka. Ikindi tubasaba ni ugukoresha ishwagara kugira ngo ifumbire tubahaye ikore.”
Imibare y’Umurenge wa Nkombo igaragaza ko nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itangiye gutanga Nkunganire ku mbuto n’inyongeramusaruro, umusaruro wavuye ku bilo 1400 kuri hegitari ugera ku bilo 3200.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!