NIRDA yatangije ipiganwa rizafasha abongerera agaciro ibumba bakora ibikoresho by’ubwubatsi

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyatangije gahunda y’ipiganwa (Open Calls Program) igamije guteza imbere abakoresha ibumba mu gukora ibikoresho by’ubwubatsi, bafashwa kongerera agaciro ibyo bakora no kubigeza ku ruhando mpuzamahanga.

Iri piganwa ryo gufasha inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi mu ibumba ryateguwe muri gahunda NIRDA ifite yo gufasha inganda nto n’iziciriritse kurushaho kongera umusaruro n’ubwiza bw’ibyo bakora.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame , yavuze ko iki gikorwa kizatuma hari ibikoresho byinshi byatumizwaga mu mahanga bitangira gukorerwa imbere mu gihugu, ndetse habyazwe umusaruro ibumba ry’u Rwanda kuko byagaragaye ko ari ryiza kurusha irindi bumba ry’ahandi.

Yagize ati “Icyo dushaka kuzana nk’akarusho nibashobora gukora ibikoresho by’ubwubatsi byinshi kandi byiza kuko imikorere bari bafite ntabwo yatumaga bashobora gutanga ibintu bifite ubwiza, ubu ntabwo tureba gusa isoko ryacu hano mu Rwanda, turareba ukuntu n’izo nganda zacu zishobora gukura, zigaburire n’amasoko yo mu karere, Afurika ndetse tudasize n’ Isi"

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko u Rwanda rufite ibumba ryiza ndetse rihagije ugereranyije n’ibindi bihugu, ariko ngo usanga uburyo bwo kuritunganya ku buryo bwongera agaciro ibirikorwamo cyane cyane ibikoresho by’ubwubatsi bukiri hasi bitewe ahanini n’uko ababikora badafite ibikoresho bihagije ndetse n’ubumenyi bwabibafashamo.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Sekomo yavuze ko iki ari kimwe mu bibazo iyi gahunda izakemura kuko izafasha abakora ibi bikoresho kubona imashini zigezweho n’irindi koranabuhanga ndetse banahabwe amahugurwa azabafasha kurushaho kunoza ibyo bakora.

Yagize ati “Ibumba ryo mu Rwanda ni ryiza. Hari inyigo nyinshi zagiye zikorwa bareba ku bwiza bwayo, kugira ngo babugereranye n’ibumba ryo hanze, ariko ntabwo turagera ku bushobozi bwo gukora amakaro meza, amatanura n’amafari byiza kandi byinshi bihaza u Rwanda mu gihe bikenewe ugendeye ku muvuduko w’iterambere ry’ibikorwa remezo n’izindi nyubako bikenewe”

Yongeyeho ati “Icyari gikenewe cyangwa icyaburaga kwari uguha ubushobozi abo bakora muri izo nganda nto n’iziciriritse, bashobore kubikora neza bakoresha noneho ubumenyi bugezweho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA yakomeje avuga ko barebye icyo bakora ngo bafashe izo nganda nto n’iziciriritse kubona ibyo bikoresho zaburaga, kugira ngo zitangire nazo zikore ibikoresho by’ubwubatsi bivuye mu ibumba kandi byiza, bikagabanya ibikoresho bitumizwa mu mahanga.

Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa na NIRDA ku nkunga y’u Bubiligi binyuze mu kigo cy’Ababiligi cy’Iterambere – Enabel.

Uretse uruhererekane nyongeragaciro rw’ibumba, Enabel yateye inkunga abongerera agaciro ibikomoka ku ngurube, ibikomoka ku nkoko, ibiryo by’amatungo y’inkoko n’ingurube ndetse n’abongerera agaciro amabuye avamo ibikoresho by’ubwubatsi.

Uhagarariye Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez, yavuze ko bahisemo gutera inkunga uyu mushingo mu rwego rwo kugabanya icyuho cy’uko ibikoresho byinshi by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga, ndetse no gufasha mu guhanga imirimo mishya ku Banyarwanda.

Yagize ati “Ikibazo cyagaragaye ni uko hari ibikorerwa mu Rwanda byinshi, ariko bitari ku rwego rukenewe. Mu gushyigikira iyi gahunda yo kongerera agaciro ibyo bikorwa, bizafasha mu kugabanya ibikoresho by’ububwatsi bitumizwa hanze, ndetse binatange ubushobozi bwo kubyohereza mu karere.”

Yongeyeho ati “Ibi rero turabibona nk’amahirwe yo gushyigikira gahunda yo guhanga imirimo mishya ndetse no guteza imbere ubukungu, hakiyongeraho kugabanya icyuho hagati y’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo.”

Mu byo abazatsinda iri rushwanwa bazafashwa harimo kugura ibikoresho bigezweho nk’imashini n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga rikoresha mudasobwa, kubaka amafuru agezweho, kugira amashanyarazi ahoraho kandi akora neza, ndese no kubaka ubwumishirizo bugezweho.

Ibi byose ngo bazabihabwa ku nguzanyo yishyurwa nta nyungu ndetse nta n’ingwate itanzwe binyuze muri Banki Nyarwanda y’Iterambere (BRD).

Mu bindi abazatsinda bazafashwa harimo guhabwa amahugurwa mu ikoranabuhanga n’ubujyanama mu by’ubucuruzi bizabafasha kuzamura imikorere n’imicungire by’umutungo, bazanahugurwa kandi ku buryo bakongera umusaruro w’ibyo bakora no kubimenyekanisha.

Abitabireye itangizwa ry’iyi gahunda bashimye NIRDA ku kuba yarabatekereje ikabashyiriraho gahunda ya “Open Calls” izabafasha kubona inguzanyo yo kugura ibikoresho kandi bakaba bazishyura nta nyungu nta n’ingwate, bavuga ko kubona ingwate bigorana kandi inyungu banki zisaba ikaba iri hejuru cyane bikaba byatumaga batinya kuyagana.

Ni bande bemerewe gupigana?

Umuntu wemerewe gupigana muri iyi gahunda ni ufite sosiyete cyangwa koperative yongerera agaciro ibikomoka ku ibumba bikoreshwa mu bwubatsi, bakaba bariyandikishije mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), cyangwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA).

Abapigana kandi bagomba kuba bamaze nibura imyaka ibiri mu ruhererekane nyoneragaciro bw’ibumba bakora ibikoresho by’ubwubatsi, kandi bakoresha nibura abakozi batanu, bakaba banafite aho bakorera hahagije bakwagurira ibikorwa byabo, no kuhashyira uruganda rwongerera agaciro ibumba mu gihe baba babonye inkunga ya NIRDA.

Abakeneye kwitabira iri piganwa buzuza ifishi isaba yuzuzwa banyuze ku rubuga rwa www.opencalls.nirda.gov.rw, hanyuma ubusabe bwakwakirwa bagasabwa kohereza inyandiko isobanura umushinga wose ari byo bizagenderwaho hatoranywa imishinga myiza kurusha iyindi izahabwa ubufasha.

Gutanga inyandiko zo kwitabira iri piganwa bizarangira ku wa 10 Mutarama 2021, hakurikireho gutoranya abafite imishinga igaragaza kuzamura inganda no guhanga imirimo mishya ari nayo izakomeza mu cyiciro cya kabiri kizavamo n’abazahabwa ibihembo.

NIRDA yashyizeho kandi umurongo utishyurwa abashaka ibisobanuro birambuye bashobora guhamagaraho ari wo 1055, cyangwa bakagana aho ikorera mu nyubako ya Kigali City Tower mu igorofa rya karindwi.

Abitabireye itangizwa ry'iyi gahunda bashimye NIRDA ku kuba yarabatekereje ikabashyiriraho gahunda izabafasha kubona inguzanyo badasabwe ingwate
Abitabiriye bagaragarijwe ko iyi gahunda izatuma ibikoresho by'ubwubatsi byatumizwaga mu mahanga bigabanuka cyane ahubwo bikajya bikorerwa mu gihugu
Abitabiriye itangizwa ry iri piganwa basobanuriwe icyuho cyari gihari n uburyo rizagikemura
Haganiriwe ku mbogamizi zari ziriho muri uru rwego n'uburyo iyi gahunda ije kuba igisubizo
Ni igikorwa cyari kitabiriwe n'abasanzwe bongerera agaciro ibikomoka ku ibumba bari baje kumva amahirwe abateganyirijwe
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr Christian Sekomo Birame yavuze ko iki gikorwa kizatuma hari ibikoresho byinshi byatumizwaga mu mahanga bitangira gukorerwa imbere mu gihugu
Uhagarariye Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez, yavuze ko bahisemo gutera inkunga uyu mushingo mu rwego rwo kugabanya icyuho cy’uko ibikoresho byinshi by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga
Umwe mu bongerera umusaruro ibikomoka ku ibumba wari witabiriye yavuze ko biteze byinshi kuri iyi gahunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .