00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yagiriye Tshisekedi inama yo kuganira na M23

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 July 2022 saa 09:38
Yasuwe :

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagiriye inama intumwa za mugenzi we Felix Tshisekedi zagiriye uruzinduko muri Uganda kuri uyu wa 14 Nyakanga, mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hashize igihe inyeshyamba za M23 zubuye imirwano aho zihanganye n’ingabo za Congo, FARDC nyuma y’imyaka umunani zitsinzwe ku bufatanye bwa FARDC n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Muri iyi ntambara Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda mu buryo bweruye ko rushyigikiye M23, ibirego u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko bidafite ishingiro.

Mu bihe bitandukanye iki kibazo cyagiye kiganirwaho ndetse Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, baherutse muri Angola ku butumire bw’umuhuza ari we Perezida wa Angola, João Lourenço.

Mu byo abakuru b’ibihugu banzuye harimo ko umutwe wa M23 ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu birindiro wigaruriye. Nubwo bimeze bityo ariko ntabwo imirwano yahise ihagarara nk’uko byari byasabwe.

Perezida Tshisekedi yohereje intumwa muri Uganda zagiranye ibiganiro na Museveni hashakwa uko iyi ntambara yarangizwa. Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo n’imirimo rusange, Alexis Gisaro.

Yabwiye Museveni ati “Itsinda nyoboye uyu munsi ryoherejwe na mugenzi wawe, Perezida Tshisekedi. Impamvu y’uruzinduko rwacu ishingiye ku mutekano muke mu gihugu cyacu kubera intambara ingabo z’igihugu ziri kurwana na M23. Muri iyi ntambara turakeka ko M23 ishyigikiwe n’igihugu cy’amahanga.”

Yakomeje agira ati “Twizeye ko ufite ijambo muri aka Karere kandi ko igisubizo kidashobora kuboneka utabigizemo uruhare. Turashaka kugirana ibiganiro nawe harebwa uko umuti w’ibi bibazo wavugutwa.”

Perezida Museveni yabwiye izi ntumwa ko aka karere kabayemo intambara mu myaka igera kuri 50 kandi byagaragaye ko iyo umuntu ashaka gutsinda agomba kurwana intambara ifite impamvu.

Ati “Iki ni cyo ngira ngo mbabwire. Twabaye mu ntambara igihe kirekire ndakeka ko kitari munsi y’imyaka 50 haba hano muri Uganda ndetse rimwe na rimwe mu bihugu by’abaturanyi. Niba ushaka kurwana ugatsinda ugomba kurwana intambara ifite impamvu."

"Mbere yo kwinjira mu ntambara [akenshi intambara zishingira kuri politiki], ureba uko ibintu bihagaze ugafata umwanzuro ku gikwiye gukorwa niba ari inzira y’amahoro, ibiganiro cyangwa imirwano. Iki kibazo gishobora kubonerwa igisubizo hubakiwe ku bunararibonye bwacu bw’igihe kirekire. Igitekerezo cyanjye ni uko cyashyirwaho iherezo burundu.”

Nk’uko tubikesha UBC News, Museveni yavuze ko gahunda yo kurambika intwaro hasi nishyirwa mu bikorwa ndetse ingabo za Kenya zikinjira ku butaka bwa Congo [kubungabunga umutekano], ikibazo kizakemuka burundu.

Nyuma y’ibiganiro biherutse guhuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, yavuze ko umutwe wa M23 utiteguye guhita uva mu birindiro byawo kuko ikibazo cyawo ari icya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na RDC.

Major Ngoma yabwiye BBC ati "Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro?Twebwe turi Abanye-Congo. Muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?"

Yakomeje avuga ko ibi biganiroby’i Luanda nta cyo bizageraho kuko M23 irwanira impamvu y’ukuri.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko intambara hagati ya FARDC na M23 bishoboka ko yashyirwaho iherezo binyuze mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .