00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe ku ruganda ’Arth biobags’ rutunganya amashashi atangiza ibidukikije i Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 November 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Ubusanzwe amashashi ni imwe mu mungu zikomeye ku bidukikije, ari na byo byatumye mu myaka hafi 20 ishize u Rwanda rwiyemeza guhagarika ikoreshwa ryayo ndetse n’iyinjizwa ryayo mu gihugu mu kurengera ibidukikije.

Nyuma hagiye hashakwa ibisubizo bitandukanye by’ibikoresho bishobora gusimbura amashashi, gusa uwavuga ko yatekereje ko haboneka abashobora gukora noneho amashashi ariko ashobora atangiza ibidukikije, benshi ntibabyizera cyangwa bakumva ko byakorerwa mu nganda nini mpuzamahanga, gusa ibyo byatangijwe n’uruganda Arth biogas rukorera i Kigali mu Rwanda.

Uruganda rwa Arth Biobags rwatangiye mu 2022, rukaba rutunganya amashashi abungabunga ibidukikije, kuko rukora amashashi abora.

Ni uruganda rwashowemo arenga miliyoni 10$ [miliyari 13,6 Frw].

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Arth Biobags, Sidharth Bohra, yagaragaje ko ari uruganda rwatangiye gukorera mu Rwanda amashashi yo gupfunyikamo abora kandi abungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Twatangiye ibikorwa byacu dukora ibikoresho byo gupfunyikamo kandi birambye, aho dufasha inganda zitunganya ibiryo, izitunganya inyama, izikora mu buhinzi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi binini n’ibiciriritse. Ibikoresho byacu bifite akamaro ko gusimbura ibikoreshwa bitabugangabunga biva kuri pulasitike. Ibyo dukora byose ni ibibungabunga ibidukikije 100% kandi bishobora guhinduka ifumbire mu ngo kuko nta ngaruka mbi.”

Yagaragaje ko mu Rwanda, ibicuruzwa bikorwa n’urwo ruganda byatangiye kwishimirwa ndetse n’uburyo ruri guhangana n’ikoreshwa rya pulasitike bishimangira icyizere kuri rwo kuko rukora ibikoresho bizafasha mu rugamba rwo guhangana n’ibyo gupfunyikamo bitangiza ibidukikije.

Ati “Twe turi uruganda rukora ibikoresho bifasha muri uru rugamba, dukora ibicuruzwa bifatika kandi bijyanye no gusimbura pulasitike mu buryo burambye.”

Yagaragaje ko batangiye gutunganyiriza amashashi abora mu Rwanda nubwo ibikoresho by’ibanze byifashishwa bigikurwa mu mahanga.

Gukorera ayo mashashi imbere mu gihugu bizafasha mu kugabanya ibiciro by’ibipfunyikwamo mu gihugu.

Ku bijyanye n’umwanda amashashi ashobora guteza, Arth Biobags ishimangira ko mu gihe yakusanyijwe neza n’abayakoresha adashobora guteza umwanda.

Intego ni ukuba isoko ryagutse rya Afurika

Uru ruganda rugaragaza ko rufite intego yo kugeza ibicuruzwa byarwo ku isoko mpuzamahanga ku mashashi abora atangiza ibidukikije ndetse n’ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gukora ayo mashashi.

Ati “Ibi bizaba igisubizo cyakorewe mu Rwanda 100%. Tuzajya twohereza ibi bicuruzwa byacu ahandi ku isi twinjize amadevize mu gihugu. Haba mu buryo bw’ubukungu, kurengera ibidukikije no kugaragara ku ruhando mpuzamahanga ibi bikoresho byacu bizagira uruhare runini mu gukemura icyo kibazo.”

Yagaragaje ko hari bamwe mu bakiriya bo mu bihugu bitandukanye batangiye kuvugana narwo ngo rubahe ibikoresho byo gupfunyikamo bitandukanye.

Urwo ruganda kuri ubu rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 1200 ku mwaka mu gihe rwaba rukoze amanywa gusa rwakora amanywa n’ijoro rukaba rwagera kuri toni 2400 cyangwa rukarenza buri mwaka.

Amashashi akorwa afite ubushobozi bwo gupfunyikwamo ashobora kubora hagati y’iminsi 60 na 180 nyuma yo gukoreshwa.

Ni uruganda rugaragaza ko rufite ibyemezo by’ubuziranenge mpuzamahanga birimo n’icya IS17088.

Ayo mashashi atunganywa mu bikomoka ku buhinzi birimo ibigori n’ibirayi bibanza gutunganywamo udukoresho duto ‘polymers’ ari nayo atunganywamo amashashi y’ubwoko bunyuranye bwo gupfunyikamo.

Pulasitike kuri ubu ni ikibazo mpuzamahanga kibangamiye ibidukikije. Uru ruganda ruteganya ko igisubizo kuri icyo kibazo cyava mu Rwanda biturutse muri ayo mashashi abora rutunganya.

Mu gihe ayo mashashi yamaze gukoreshwa ashobora kubora akaba yakoreshwa nk’ifumbire kandi ntiyangiza.

Zimwe mu mbogamizi zikigaragara ni uko uru ruganda rudakora bitajyanye n’ubushobozi rufite cyane ko abakiliya barugana bataraba benshi.

Gahunda yo guhagarika iyinjizwa mu gihugu n’ikoreshwa ry’amashashi yatangiye mu 2005, mbere yuko mu 2008 hashyirwaho itegeko rikumira ikoreshwa n’iyinjizwa ryayo mu gihugu.

Iryo tegeko rinagena ibihano ku warirenzeho birimo igifungo kiva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka n’ihazabu iva ku bihumbi 100 Frw kugera ku bihumbi 500 Frw cyangwa kimwe muri byo ku bakora cyangwa abakoresha aya mashashi.

Ugurisha ayo mashashi we ahanishwa kuva ku ihazabu y’ibihumbi 10 kugera ku bihumbi 300 Frw, naho umuntu wese utabyemerewe ukoresha aya mashashi ahanishwa ihazabu iri hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 100 Frw.

Ubusanzwe amashashi na pulasiki bigira ingaruka mbi ku bidukikije harimo gutuma amazi y’imvura atabasha gucengera mu butaka n’umusaruro w’ubuhinzi ukagabanuka.

Amashashi na pulasiki arekura imyuka ihumanya igihe atwitswe cyangwa akoreshejwe mu gupfundikira ibiryo biri ku ziko, biteza umwanda ku bidukije ndetse no mu nzuzi n’imigezi kuko bitabora, kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi, kwakiza umwuka abantu bahumeka n’ibindi.

Nyuma yo kubona izo ngaruka binyuze mu bushakashatsi, u Rwanda rwahise ruhagarika ikoreshwa ry’amashashi na pulasitiki.

Uruganda rwa Arth Biobags rukora ibyo gupfunyikamo binyuranye
Ayo mashashi ashobora no gupfunyikamo imyenda
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya nibura toni 1200 ku mwaka z'amashashi
Ni amashashi yo mu bwoko butandukanye
Hari ibyo gupfunyikamo bitandukanye
Ayo mashashi akorwa ashobora gupfunyikwamo ibintu bitandukanye
Uru ruganda rwifuza gutunganya ibyo gupfunyikamo bishobora kuzajya byoherezwa no mu mahanga
Hakorwa ibicuruzwa byo mu buryo bunyuranye
Abacuruza ibiribwa bashobora kwifashisha ayo mashashi abora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .