Ni ikibazo cyiganje mu bakodesha inzu zo guturamo bavuga ko babona amafaranga bishyura ari menshi ugereranyije n’izo nzu, ndetse ko akomeza kwiyongera nta cyahinduwe kuri zo.
Uwitije Béatrice utuye ku Gisozi, avuga ko umupangayi ahitamo kugendera ku giciro cya nyir’inzu kuko nta yandi mahitamo aba afite.
Ati “Ntabwo namenya icyo bagendaraho bajya gushyiraho igiciro cy’ubukode. Gusa biratubangamira kuko nka nyir’inzu ashobora kukubwira ati ‘iyi nzu ni icyumba n’uruganiriro uzajya uyishyura 50.000 Frw’ ariko ugasanga ntikoreye amasuku, nta bwiherero, nta bwanikiro ifite n’ibindi byinshi.”
“Amafaranga twishyura tubona adahuye n’inzu ariko tuzibamo nyine, warambirwa ukagenda. Twifuza ko leta yadufasha igashyiraho ibiciro kuko nka nyir’inzu hari igihe bucya akongeraho andi utazi icyo agendeyeho, wabura uko ugira ukayamuha kuko kwimuka na byo biba ari ikibazo”.
Tuyishime Yassine ucumbitse mu Murenge wa Gatenga, yavuze ko akodesha inzu y’icyumba kimwe ku 25.000 Frw ku kwezi gusa aba yumva ko isaha n’isaha bazamwongeza.
Ati “Ni inzu uba usanga zidakoze neza ariko ikibazo ni uko iyo ubabwiye kuzikora bakubwira kuvamo hakazamo undi. Hari n’ubwo nk’ibati ritoboka wamusaba kugusanira akakubwira ko ibyo bitari mu masezerano mwagiranye. Ntituzi niba hari amategeko arengera abakodesha.”
Habimana Aloys ufite inzu zikodeshwa mu Murenge wa Kicukiro mu Kagari ka Ngoma yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ubukode bijyanye n’ibiciro bya nyuma ya Covid-19, kuko mu byazamutse harimo n’ibikoresho by’ubwubatsi.
Ndayishimiye Francine na we ufite inzu zikodeshwa avuga ko bahura n’imbogamizi z’abapangayi batubahiriza amasezerano y’ubukode baba bagiranye.
Ati “Hari uwo uha inzu agatangira akwishyura neza ariko byagera hagati akakubwira ko amafaranga nta yo ari kubona, ukaba umwihanganiye. Hari igihe bigera nko mu mezi atatu cyangwa ane ukarambirwa ukamuha integuza akagenda atakwishyuye.”
“Hari n’ubona abuze amafaranga agasiga afungiranye ibye akagenda kandi ntiwamugira mu nzu adahari. Utegereza aho azagarukira hakaba ubwo asanga abandi bayishakaga baragucitse. Hari igihe uzana ubuyobozi bukabumvikanisha ko azakwishyura ariko akenshi iyo bagiye gutyo ntibatwishyura kandi ntiwabona ukundi umukurikirana ubwo aba aguhombeje.”
Manishimwe Déo avuga ko bakeneye “ubuvugizi buvugira abakodesha kuko nyir’inzu arategeka ati ‘amafaranga ni aya’ kuko nta giciro fatizo kibaho kandi nta n’urwego ruhuza abakodesha n’abapangayi rubaho ngo rubishyireho.”
Undi twaganiriye utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ikindi kizamura igiciro cy’ubukode bw’inzu ari bamwe mu bashakira abantu inzu bazwi nk’abakomisiyoneri.
Ati “Ushobora kuba wari uri nko mu nzu ya 50.000 Frw noneho umukomisiyoneri akaza akabwira nyir’inzu ati ‘iyi nzu nyiboneye uyishyura 60.000 Frw ntiwayimuha?’.Icyo gihe iyo amubonye nyir’inzu akubwira ko nutamuha 60.000 Frw uyivamo hakaba ubwo uyamuhaye kubera kwanga kwimuka.”
Ikibazo ku bukode bw’inzu ntikigaragara muri Kigali gusa kuko n’abanyeshuri ba UR Huye baturutse muri Sudani ubwo bahageraga mu Ukuboza 2023, bamwe muri bo bishyuye ubukode ariko hashize iminsi mike ba nyir’inzu bababwira ko bagomba kongera amafaranga bari babahaye bitaba ibyo bakavamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi (ADECOR), Ndizeye Damien, yavuze ko ikibazo cy’abakodesha inzu gikwiye guhagurukirwa kuko hari icyuho cy’itegeko ryakabaye ribigenga.
Ati “Twasanze ikibazo gihari ari icyuho cy’itegeko ryakabaye rigenzura amasezerao y’ubukode bw’inzu. Amasezerano ba nyir’inzu bagirana n’abapangayi ni amasezerano bo ubwabo batanga uko bishakiye. Kuko nta buryo bwo gupiganwa buba buhari bigatuma umupangayi ayemera.”
“Hari abakodesha inzu z’ubucuruzi nk’utubari, agatangira, yamara gufatisha bigenda neza, nyir’inzu ati ndayishaka kuko yabonye bigenda neza na we ashaka kubikora. Nk’umuntu wari umaze umwaka ari mu nzu acururizamo akabari cyangwa resitora amaze kubaka izina aho hantu yarashoyemo imari biramuhombya kwimuka.”
Ikindi agarukaho kidasobanutse neza ni iminsi y’integuza izwi nka ‘pré-avis’ ihabwa umuntu usezerewe mu nzu ngo ashake indi kuko hamwe bavuga ko ari 15 abandi 30 abandi bo ntibanayitange kuko nta hantu na hamwe byanditse mu buryo bw’amategeko.
ADECOR yagerageje kwegera inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi, RICA n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imiturire ariko bibatangariza ko ibyo bitari mu nshingano zabyo.
Ubukode bw’inzu i Nyamirambo hafi y’Umusigiti bukomeza kwiyongera kuko nk’inzu y’icyumba kimwe ikodeshwa kuva ku 50.000 Frw, iy’icyumba n’uruganiriro ikabaku 70.000 Frw naho ibyumba bibiri n’uruganiriro bikaba guhera ku 120.000 Frw.
Abakodesha ku Gisozi bavuga ko inzu y’icyumba kimwe iri hagati ya 25.000 Frw na 30.000 Frw, iy’ibyumba bibiri ari ukuva ku 45.000 Frw, iy’ibyumba bibiri n’uruganiriro kuzamura bikaba guhera ku 70.000 Frw.
Mu Gatenga ho icyumba kimwe ni 25.000 Frw, ibyumba bibiri bikaba kuva ku 35.000 Frw, ibyumba bibiri n’uruganiriro bikaba guhera ku 50.000 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!