00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni mpamvu ki ibikorwa bya M23 byitirirwa u Rwanda?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 June 2022 saa 02:49
Yasuwe :

Imvugo Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique yakoresheje mu 2013 ubwo ibya M23 byari bigishyushye mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi, ni urugero rw’imyumvire yegeka ibikorwa bya M23 ku Rwanda.

Icyo gihe yaganiraga na Perezida Kagame ku bibazo by’uyu mutwe w’inyeshamba ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Izina ryawo rikomoka kuri ‘March 23 Movement’ cyangwa ‘Mouvement du 23 mars’, ni ukuvuga ku wa 23 Werurwe 2009, umunsi wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’abarwanyi ba CNDP (National Congress for the Defence of the People) na guverinoma ya RDC uhinduka nk’ishyaka rya politiki maze abari abasirikare binjizwa mu ngabo za Congo.

Mu 2012 M23 yinjiye mu ntambara irwanya leta ivuga ko barambiwe imibereho mibi mu gisirikare no kuba yaragaragazaga ubushake buke mu kubahiriza amasezerano y’amahoro yari yashyizweho umukono.

Yarwanye inkundura ifata Umujyi wa Goma ariko urwego ruhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (ICGRL) ruyisaba kurekura uyu mujyi kubera ko guverinoma ya RDC yari yemeye ibiganiro.

Ingabo za Congo zifatanyije n’iza Loni zishinzwe kubungabunga umutekano muri iki gihugu zagabye ibitero kuri M23 zisubiza Umujyi wa Goma maze M23 itangaza ko yahagaritse imirwano.

Mu bahoze ari abasirikare bamwe bahungiye muri Uganda bayobowe na Sultan Makenga, abandi bari barangajwe imbere na Jean Marie Runiga Lugerero bakomereza mu Rwanda.

Muri iyo ntambara, Guverinoma ya Congo kimwe n’umuryango mpuzamahanga bavugije induru bashinja u Rwanda gushyigikira M23. U Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma ariko ntibyabuza ko ruhagarikirwa inkunga z’amahanga kubera ibyo birego.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique muri Gicurasi 2013, nibwo François Soudan yamubajije niba atabona ko bigoye kwiyumvisha ko M23 idafitanye isano n’u Rwanda.

Ibya M23 bireba leta ya Congo

Perezida Kagame yamusubije ko bigoye ku bashaka kwirengagiza ukuri, batumva u Rwanda maze bakihutira gutangaza raporo zibogamye.

Ati “M23 ntabwo itureba, ibyayo bireba Guverinoma ya Congo.”

Nyuma y’umwaka umwe, Umukuru w’Igihugu yongeye kuganira na France 24 agaruka ku bihano u Rwanda rwafatiwe rushinjwa gufasha M23 aho yavuze ko habayemo gukabya gukomeye bu buryo byakozwemo kubera ko ibyo u Rwanda rwashinjwe byose rwasobanuye kandi rutanga n’ibimenyetso ariko ko ntibyitabwaho.

Ati “Byatumye tubona neza ko isi turimo ari ko iteye.”

Abagize M23 ni Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda. Gen. Sultan Makenga wari wahungiye muri Uganda, mu 2017 yahise asubirana n’abarwanyi yari ari kumwe na bo muri RDC.

Jean Marie Runiga yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya politiki muri uyu mutwe mu kiganiro yagiranye na IGIHE umwaka ushize, yavuze ko hari amasezerano bagiranye na Guverinoma ya RDC atarashyizwe mu bikorwa.

Icyo gihe byavugwaga ko M23 yongeye kubura imirwano. Runiga yavuze ko bari bagitegereje ko Perezida Tshisekedi ashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.

Ati “Twumvikanye ko bagomba gutanga imbabazi ku barwanyi ba M23, ababaye inyeshyamba za M23, bagakuraho impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abahoze muri M23. Twumvikanye ko hazabaho gusubiza mu gisirikare no muri politiki ku buryo abasirikare bagaruka mu ngabo za Congo hanyuma abanyapolitiki nabo bagahabwa imyanya atari mu Nteko kuko hakorwa amatora.”

Mu kwezi gushize M23 yubuye imirwano igaba ibitero bikomeye kuva yabaho byatumye ingabo za Congo zivanwa mu birindiro byazo ahitwa Rumangabo.

Nk’uko bisanzwe, guverinoma ya Congo yongeye gushinja u Rwanda ko rushyigikiye M23 ndetse rufata imyanzuro ikakaye irimo gutera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, guhagarika ingendo za RwandAir muri iki gihugu no gushimuta abasirikare babiri bo mu ngabo z’u Rwanda.

Umubano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda wakomeje kuba mubi kuva abahoze mu butegetsi bwa Juvénal Habyarimana n’abandi bakekwaho kugira Jenoside bahungira muri iki gihugu.

Abanye-Congo ubwabo bazi ko bari gukora ubusa

Kuva mu 2019 ubwo Félix Antoine Tshisekedi yageraga ku butegetsi uyu mubano wongeye kuzahuka ariko kuva M23 yakongera gusubukura ibitero, ibintu biri gusubira irudubi ariko Abanye-Congo ubwabo bazi ko bari gukora ubusa nk’uko umwe mu basesenguzi mu bya politiki yo mu Karere yabigarutseho.

Yavuze ko kuba abagize M23 bavuga Ikinyarwanda hari abahita babafata nk’aho ari Abanyarwanda.

Ku bwe iyo u Rwanda ruza kubatera inkunga mu bya gisirikare ntibaba baratsinzwe urugamba rugikubita.

Ikindi kuba u Rwanda rwaragiranye imikoranire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nzego zitandukanye z’ubukungu, umutekano n’ubucuruzi, impande zombi zarebega ibigira inyungu ku baturage babyo, bityo ko u Rwanda rutari guca inyuma ngo rujye gushyigikira M23.

Ibi anabihuza na gahunda zigamije ineza u Rwanda rwafashijemo RDC zirimo izatumye iki gihugu gihabw aikaze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kwakira impunzi nko mu bihe by’iruka rya Nyiragongo ryahuriranye n’ibihe bikomeye bya Covid-19 n’ibindi.

Imirwano hagati ya M23 na FARDC iri mu byatumye abaturage benshi bava mu byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .