FDLR imaze igihe ikorera mu Burasirazuba bwa RDC. Abayishinze barimo abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), Interahamwe n’abanyapolitiki bahunze mu 1994, ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zabohoraga u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko uyu mutwe uteye ikibazo ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, kubera ibitero wagabye birimo icyo mu Ukwakira 2019, Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, byiyongeraho ingengabitekerezo ya jenoside abawugize bakomeza gukwirakwiza mu Karere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangariza kuri Televiziyo y’Igihugu ko FDLR ari virusi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bityo ko ikwiye gusenywa.
Yagize ati “Hagomba ubushake bwa Guverinoma ya Congo bwo kurandura iyi virusi mu Karere kuko FDLR ntabwo ari umubare w’abantu gusa, ntabwo ari ingabo gusa. Ni ingengabitekerezo ya jenoside inakwirakwizwa mu Karere kose no mu yindi mitwe ya Wazalendo n’abandi bose bakorana.”
Umunyamakuru wa France 24 yabajije Minisitiri Nduhungirehe izi ngamba z’ubwirinzi zazakurikira ibikorwa byo gusenya FDLR, amusobanurira ko ari izashyizweho mu rwego rwo gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda biturutse muri RDC.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ni ingamba z’ubwirinzi zijyanye n’ikibazo giterwa na FDLR idafashwa gusa na Leta ya RDC, ahubwo yaninjijwe mu gisirikare cya RDC”, asobanura ko uyu mutwe wagabye ibitero ku Rwanda mu bihe bitandukanye.
Umunyamakuru yamubajije niba ingamba z’ubwirinzi ari “ingabo”, amusubiza ati “Ntabwo ari ingabo. Ni ingamba z’ubwirinzi nk’uko nabigaragaje kandi zijyana n’ikibazo cya FDLR yinjijwe mu ngabo za RDC, hiyongereyeho imvugo gashozantambara zo ku ruhande rwa Leta ya RDC na Perezida Tshisekedi ubwe wivugiye kenshi ko ashaka guhindura Leta y’u Rwanda no kurasa i Kigali.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko mu gihe FDLR ifite umugambi mubisha ku Rwanda, abo muri Leta ya RDC na bo bakaba bigamba ko bashaka gutera iki gihugu, byari ngombwa ko hashyirwaho ingamba zo gukumira ibyo byose.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, inzobere z’u Rwanda, iza RDC n’iza Angola zihurira i Luanda, zisesengure gahunda yo gusenya FDLR yateguwe na Angola.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!