Iyi nkuru yanditswe n’umunyamakuru Barbara Debout ivuga ko umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (Loni), yafashe ku ngufu umugore ucuruza imbuto n’imboga witwa Jeanne mu 2023, ubwo yari birindiro i Bangui.
Ibiro by’ingabo z’u Rwanda (RDF) byasobanuye ko ibi bidashoboka kuko abasivili batemerewe kwinjira mu birindiro by’abasirikare bazo bari mu butumwa bw’amahoro, keretse abiyandikishije cyangwa abafite ibikorwa bizwi kandi byemewe bahakorera.
Debout yanashinje abasirikare b’u Rwanda gufata ku ngufu undi mugore witwa Grace mu gace ka Paoua n’abandi babiri ahitwa Ndassima, mu bilometero 400 uvuye i Bangui. Ibi RDF na byo yabihakanye, isobanura ko abasirikare bayo batigeze bakorera muri utu duce.
Mu kiganiro na televiziyo y’igihugu, Mukuralinda yashimangiye ko ibi birego nta shingiro bifite. Yafatiye urugero kuri Jeanne, yibaza ukuntu yaba yarageze muri ibi birindiro i Bangui, kandi abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni batajya bahaha ku gataro.
Yagize ati “Barakubwira ngo ni umudamu ucuruza imbuto n’imboga, wahafatiwe n’umusirikare w’u Rwanda. None se ikigo cy’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye gihaha ku gataro? Bahaha utuntu kamwe kamwe, ka avoka hariya… Ntibishoboka! Uwo muntu yahaje ate?”
Mukuralinda yatangaje ko muri iyi minsi hari abantu bafite gahunda yo guharabika u Rwanda, bifashishije uburyo bwose, ati “Biragaragara ko muri ino munsi, mu bihe bitandukanye ariko bikurikirana, iyo usesenguye neza usanga hari gahunda yo gusiga icyasha u Rwanda mu buryo bwaboneka bwose.”
Yatangaje ko iyi nkuru ishobora kuba ifitanye isano n’izindi ziharabika u Rwanda zahawe izina rya ‘Rwanda Classified’ zasohotse ubwo rwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite.
Ibiro bya RDF byatangaje ko mu myaka 20 abasirikare b’u Rwanda bamaze mu butumwa bw’amahoro, baranzwe no kubahiriza amategeko n’imikorere izira amakemwa, kandi ko bazakomeza gushyigikira amahoro muri Centrafrique no mu bindi bihugu bakoreramo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!