00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni bande mu ngabo za RDC bayoboye urugamba muri Kivu y’Amajyaruguru?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 August 2024 saa 08:19
Yasuwe :

Kuva mu mpera za 2021, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni intambara bigoye kumenya igihe izarangirira kuko mu gihe abahuza bagerageza kuganiriza impande zombi, imirwano irubura. Buri ruhande rushinja urundi ubushotoranyi.

Perezida wa RDC akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC, Félix Tshisekedi, yagaragaje ko ubutegetsi bwe budateze gushyikirana na M23. Byumvikana ko amahitamo yonyine bufite ari uguhangana n’uyu mutwe kugeza buwutsinze, cyangwa ukabutsinda.

Kuva iyi ntambara yatangira, Tshisekedi yakoze amavugurura akomeye mu gisirikare mu Kwakira 2022 ubwo yagiraga Gen Christian Tshiwewe Songesa Umugaba Mukuru wa FARDC, amusimbuje Gen Céléstin Mbala.

Gen Tshiwewe ni umuntu Tshisekedi yizeye cyane, haba mu byemezo bijyanye n’urugamba ndetse no mu kubungabunga umutekano w’igihugu. Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (GR) kuva muri Mata 2022 ubwo yasimburaga Gen Gaston Ilunga Kampete.

Gen Tshiwewe yagaragaye kenshi asura ingabo ziri ku rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, azigezaho ubutumwa bwe bwite buzongerera imbaraga ndetse n’ubwo yahawe n’Umugaba w’Ikirenga.

Uyu musirikare yanumvikanye mu bigo bya gisirikare bitorezwamo abasirikare bitegura kujya ku rugamba nk’icya Kamina na Kisangani, abwira abasirikare ko badakwiye kugambanira igihugu. Ni ijambo yavuze bitewe no guhunga urugamba kwagaragaye kuri bamwe muri Kivu y’Amajyaruguru.

Tshisekedi yabonye ko kugira ngo atsinde urugamba, ari ngombwa ko FARDC ishakirwa intwaro zigezweho, zirimo ‘drones’ za CH-4 zikorerwa mu Bushinwa, Sukhoi-25 zikorerwa mu Burusiya n’ibifaru bikorerwa muri Turukiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Afurika y’Epfo.

Nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Africa Intelligence, Gen Franck Ntumba ushinzwe igisirikare mu biro bya Perezida Tshisekedi na ba Minisitiri b’ingabo basimburanye ni bo bagize uruhare rukomeye mu biganiro byo kugura izi ntwaro.

Gen Ntumba ni we uhagararira Tshisekedi mu biganiro n’ubuyobozi bwa FARDC ku migendekere y’urugamba, ndetse agira uruhare mu gufata ibyemezo bijyanye n’ingengo y’imari ikoreshwa mu kugura intwaro.

Icyizere Tshisekedi afitiye Gen Ntumba cyagaragaye cyane mu Ukuboza 2023, ubwo yamugiraga Umuyobozi w’umutwe uhuriweho w’inzego z’umutekano mu bihe by’amatora. Iyi nshingano yayisimbuyeho Gen Tshiwewe wayibangikanyaga n’iy’Umugaba Mukuru.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba, na we ni umusirikare w’ingenzi cyane muri iyi ntambara kuko ni we ubazwa umusaruro wose w’ibibera muri iyi ntara ku rwego rw’umutekano.

Na mbere y’uko Gen Maj Cirimwami ahabwa iyi nshingano, yabanje kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara, ndetse afatwa nk’umuntu usobanukiwe neza urubuga ruberamo intambara nk’umuntu ukomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uretse n’ibyo, Gen Maj Cirimwami ni we uvugwaho gutangiza ubufatanye hagati ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro ‘Wazalendo’ muri Gicurasi 2022, ndetse ni we umenya ibikoresho n’ibindi abarwanyi b’iyi mitwe bakeneye kugira ngo bitware neza ku rugamba.

Mu guhuza ibikorwa bya FARDC na Wazalendo, Gen Maj Cirimwami akorana na Col Cyprien Sekololo ufite inshingano yo gukurikirana umunsi ku wundi imikorere y’aba barwanyi no kubasabira ibyo bakeneye.

Mu gihe urugamba rwari rukomereye FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, abari bashinzwe ibikorwa bya gisirikare basimbuzwa umusubirizo, Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Gen Maj Jérôme Chico Tshitambwe yoherejwe muri iyi ntara kugira ngo ayobore aho rukomeye.

Gen Maj Chico yoherejwe ku rugamba mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru (Front Nord) kugira ngo akumire ukwagura ibirindiro kwa M23. Ingabo zarindaga Nyanzale ndetse na Rwindi muri Rutshuru ni we waziyoboye.

Ubwo M23 yafataga Rwindi, Gen Maj Chico yatumijweho i Kinshasa kugira ngo atange ibisobanuro, kuko byakekwaga ko we n’abandi bofisiye bakuru barimo Brig Gen Nzam Arthur wayoboraga Brigade ya 32 ishinzwe ubutabazi bwihuse baba baragize uburangare.

Nyuma y’iperereza, Gen Maj Chico yasubiye muri Kivu y’Amajyaruguru, akomeza urugamba, gusa yagaragaje intege nke ubwo M23 yirukanaga ingabo ze mu duce turimo Kanyabayonga muri teritwari ya Lubero. Nyuma y’aho, yahise ajya gukomeza ibirindiro hafi y’umujyi wa Butembo kugira ngo utazafatwa.

Nubwo akazi kenshi gakorwa n’ingabo za RDC, Perezida Tshisekedi yafashe icyemezo cyo kwinjiza mu ntambara imitwe yitwaje intwaro igize Wazalendo, abacancuro, ingabo z’u Burundi n’iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) kugira ngo agere ku ntsinzi vuba.

Tshisekedi yaganiraga n'abasirikare bakuru n'abandi bafite aho bahurira n'umutekano, ku ntambara yo muri Kivu y'Amajyaruguru
Umugaba Mukuru wa FARDC, Gen Christian Tshiwewe (ibumoso), ni we ubazwa raporo y'imyitwarire y'ingabo ku rugamba
Gen Franck Ntumba yagize uruhare rukomeye mu byemezo byo kugura intwaro zigezweho
Gen Maj Chico Tshitambwe yoherejwe ku rugamba mu majyaruguru ya Kivu y'Amajyaruguru
Gen Maj Cirimwami ni we watangije ubufatanye bwa FARDC na Wazalendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .