Ibi babigaragarije mu Karere ka Ngoma, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima ukanahuzwa no kwipimisha izi ndwara.
Kayitesi Claire usanzwe yikorera mu mujyi wa Kibungo, yavuze ko imbaraga zishyirwa mu bukangurambaga ku ndwara z’umutima zikiri nke, asaba ko zongerwa.
Ati “Uburwayi bw’umutima ndabuzi ariko ntabwo ndabwisuzumisha, ubuyobozi nibwongere imbaraga nyinshi mu bukangurambaga kuko nkatwe urubyiruko ntabwo tuzizi kandi batubwiye ko zica abantu benshi.
“Nibatwegere nibiba ngombwa tunapimwe inshuro nyinshi barebe uko duhagaze kuko bagenzi banjye benshi bumva indwara z’umutima zifata abantu bakuze gusa.”
Mukantwari Norva we yagize ati “Ubwitabire buracyari hasi cyane, ariko nka kuriya mu midugudu hanyuramo abahwituzi n’ubundi nibabikore bahwiture abantu cyane cyane urubyiruko tumenye ko izi ndwara z’umutima natwe zitureba.”
Mutesi Odette we yasabye ko bwakorwa buri kwezi, bakereka abaturage ibikwiriye kwirindwa umunsi ku munsi kugira ngo zidakomeza kwibasira benshi.
Umukozi wa RBC mu ishami ry’indwara zitandura ushinzwe gukurikirana indwara y’umutima, Dr. Ntaganda Evariste, avuga ko urubyiruko rukwiriye kwirinda inzoga nyinshi, itabi, umubyibuho ukabije n’ibindi byinshi mu rwego rwo kwirinda izi ndwara z’umutima.
Ati “Urubyiruko icyo tubasaba ni ukumenya ko izi ndwara zihari. Ahenshi iyo umuntu akiri muto ubudahangarwa bw’umubiri buba bukomeye ntabwo wapfa kurwara, ariko uko umubiri ugenda unanirwa hakaziramo na bya bintu by’intandaro yo kurwara, umubiri urananirwa. Abato nibakure bazirinda kandi banisuzumishe hakiri kare.”
Imibare yo mu 2021 ari nayo ikoreshwa kuri ubu igaragaza ko abari barwaye indwara z’umutima mu Rwanda n’abazazirwara mu myaka icumi iri imbere ari 7% by’Abanyarwanda bose cyane cyane abakuru.
Ni mu gihe ku Isi hose abantu barenga miliyoni 20 bapfa bazize indwara z’umutima buri mwaka, mu Rwanda ho izi ndwara ni zo zituma abantu benshi bajya kwa muganga bakanatinda mu bitaro cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!