Ngoma: Nyuma yo kuzurizwa Stade, abaturage barifuza ikipe yo mu cyiciro cya mbere yabamara irungu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 Ugushyingo 2019 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bari mu byishimo nyuma yo kubakirwa Stade izajya yakira abantu 3500 bicaye neza, gusa basigaranye ikibazo cy’ikipe izajya ibamara irungu iri mu cyiciro cya mbere nyuma y’aho Etoile de l’Est yo muri aka karere itabashije kuzamuka mu mwaka ushize.

Iyi Stade iri muri eshatu Perezida Kagame yemereye abaturage bo mu ntara y’iburasirazuba zirimo iya Bugesera, Nyagatare na Ngoma. Buri imwe ikaba yaratwaye hafi miliyoni icyenda z’amadolari.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase ari kumwe n’abandi bayobozi basuye Stade ya Ngoma mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kuyubaka igeze.

Aba bayobozi babwiwe ko imirimo yo kuyirangiza igeze kuri 90% ndetse ngo uyu mwaka uzasiga imirimo irangiye ku kigero 100% kuko kuri ubu iri gusigwa amarange, hanatunganywa ubusitani.

Bamwe mu baturage babwiye IGIHE ko bashimira Umukuru w’Igihugu ku bikorwa remezo bitandukanye akomeje kubagezaho gusa basaba ko Akarere kababwira igisabwa bakagikora ariko bakabona ikipe yo mu cyiciro cya mbere yajya ibamara irungu.

Ntuyenabo Saidi, utuye mu Murenge wa Remera yavuze ko yabonye akazi mu kubaka iyi Stade ndetse amafaranga akuyemo akayaguramo inzu. Yavuze ko kubakirwa stade ari igikorwa cyiza ndetse banashimira Umukuru w’igihugu gusa asaba ubuyobozi bw’Akarere kubafasha bakanabona ikipe izajya ibamara irungu.

Ati “ Ni byiza Stade iruzuye ndetse yanatanze imirimo ku bantu benshi, ariko dusigaranye ikibazo cy’ikipe ikina mu cyiciro cya mbere izajya ikinira kuri iki kibuga, ubuyobozi bw’Akarere bukwiye kudufasha byaba na ngombwa bakatubwira icyo twe nk’abaturage dusabwa tukagikora ariko tukabona ikipe itumara irungu.”

Ngoga Peter na we umaze igihe kinini yubaka kuri iyi Stade, avuga ko amafaranga yahakoreye yamufashije kwigurira moto kuri ubu iri mu muhanda. Yavuze ko baramutse babonye ikipe yo mu cyiciro cya mbere izajya ibazanira andi makipe byaba byiza.

Ati “ Byaba bibabaje tubonye igikorwa remezo nk’iki tukabura ikipe mu cyiciro cya mbere, Etoile de l’Est byaranze ntabwo ijya izamuka mu myaka myinshi nyizi, nyamara Bugesera na Nyagatare hose hari ikipe, n’abayobozi bacu bakwiye kudufasha tugashaka uko ikipe yo mu cyiciro cya mbere yaza inaha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yavuze ko umwaka ushize bitabahiriye ko ikipe yabo ya Etoile de l’Est izamuka ariko ngo niyo yari intego. Yijeje abaturage ko uyu mwaka ugiye gutangira bagiye gushyiramo imbaraga ku buryo izazamuka.

Ati “ Etoile de l’Est yabonye ubuyobozi ibona n’abayifata nk’abafatanyabikorwa bacu aha ngaha aribo urugaga rw’abikorera (PSF) ubu nibo bayiyoboye kandi biyemeje kuyishoramo buri kimwe kandi natwe nk’ubuyobozi tuzabafasha mu mafaranga no mu bitekerezo.”

Stade ya Ngoma yubatswe ku buso bungana na hegitari 4.5 ikaba yubakwa na CRBC ( China Road and Bridge Corporation) ikazajya yakira abantu 3500 bicaye neza. Iyi stade ifite ibindi bibuga birimo icya Tennis n’ikindi kizajya gikinirwamo imikino itatu itandukanye irimo Volleyball, Basketball na Handball.

Buri kibuga kizaba gifite amatara ku buryo cyanakinirwaho mu masaha y’ijoro bibaye ngombwa.

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bayibonyeho akazi ko gukora kuri iyi stade ku bwinshi
Abayobozi batandukanye babwiwe ko imyubakire igeze kuri 90% ngo mu mpera z'uyu mwaka imirimo yo kuyubaka izaba irangiye
Ahazajya haparikwa imodoka naho ntabwo hararangira neza ariko bari kuhatunganya
Aha ni aho banyura binjira muri stade imbere
Ikibuga cy'iyi stade harimo itapi
Ikipe ya Etoile de l'Est ubwo yakoreraga imyitozo muri Stade nshya yitegura imikino yo mu cyiciro cya kabiri
Inzugi zamazwe gushyirwamo hose
Kuri ubu hari gutunganywa ubusitani bw'inyuma y'ikibuga
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yatemberejwe Stade ya Ngoma
Ubwiherero bwa stade ni gutya bumeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza