Ngoma: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya umusaruro w’inanasi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Mugesera hagiye kubakwa uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w’inanasi ndetse runafashe abahinzi kongera umusaruro w’inanasi bezaga kuri hegitari.

Uru ruganda ruje nyuma yuko muri aka Karere habarurwa igihombo cy’amakoperative atanu ahinga inanasi. Buri mwaka izi koperative zibona umusaruro ungana na toni 28 463 ku buso bungana hegitari 4016.

Uruganda rw’Inyange rugura 28.8% by’umusaruro wose uba wabonetse undi musaruro ukagurishwa hirya no hino mu gihugu, undi ukangirika.

Uru ruganda rugiye kubakwa na rwiyemezamirimo ngo wiyemeje kwakira umusaruro wose w’inanasi zihingwa muri aka Karere rukazumisha ubundi rukajya kuzigurisha hanze y’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko mu mezi make uru ruganda ruzaba rwatangiye kubakwa.

Ati “Umushoramari mushya yamaze kwimenyekanisha muri RAB na NAEB kugira ngo aze yubake uruganda rwumisha. Amaze amezi atatu asinye amasezerano yo kubaka urwo ruganda. Twabonanye na we mu kwezi gushize ndetse n’ubutaka bwo kubakaho uruganda yamaze kubugura.”

Mapambano yakomeje avuga ko ubu umusaruro utazongera kwangirika ahubwo abahinzi basabwa guhinga inanasi nyinshi.

Ati “Kubera ko azaba yumisha dushobora no guhinga inanasi mu bihembwe byose, igiciro cy’inanasi kandi kizazamuka tunazamure umusaruro.”

Zimwe mu ntego z’uru ruganda harimo kuzamura ubuhinzi bw’inanasi muri aka Karere, gufasha abahinzi kongera umusaruro w’inanasi ukava kuri toni 28 462 bakagera kuri toni 32 732.

Hazongerwa kandi ubuso buhingwaho inanasi buve kuri 4016 bugere kuri hegitari 4417.

Hategekimana Ignace, umwe mu bafite hegitari eshanu zihinzeho inanasi mu Murenge wa Mugesera yabwiye IGIHE ko nibura ku mwaka abona umusaruro ungana na toni 100 ariko ngo toni 20 zangirikaga bitewe no kubura aho azigurisha.

Yakomeje agira ati “ Inyange niyo igura umusaruro wacu nabwo itwara nkeya izindi tukazipakira imodoka tukazijyana i Kigali kuzizunguza, twazigezagayo rero bakazijogora cyane bikadutera igihombo kinini ariko uruganda rufite uko rutwarira rimwe umusaruro wose ntiduhombe.”

Mu Karere ka Kirehe ikigereranyo cy’amafaranga ku nanasi imwe ni amafaranga 150 ku kilo.

Hategekimana Ignace, umwe mu bafite hegitari eshanu zihinzeho inanasi mu Murenge wa Mugesera yishimiye uruganda bagiye kubakirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza