New York: Adama Dieng yijeje ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bazafatwa aho baba bari hose

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 Mata 2020 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu kurwanya Jenoside, Adama Dieng, yijeje ko uko byagenda kose abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe kizagera bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera bakabazwa ibyaha bakoze.

Yabitangaje mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata batangiye kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro na IGIHE, Adama Dieng wigeze kuba Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, yavuze ko kuba kwibuka bihuriranye n’igihe isi ihanganye n’icyorezo cya coronavirus kiri kwibasira abantu bose nta vangura, bikwiriye kwereka abatuye isi ko bose ari umwe.

Yagize ati “Twese duhanganye n’umwanzi umwe utagaragara, wihuta uri gutwara ubuzima bw’abantu nta kurobanura.”

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiriye kutwibutsa twese umuryango mpuzamahanga ko turi bamwe. Niba dushaka ko abantu baba umwe bakaba mu mahoro, igihe kirageze ngo dushyire imbere ubufatanye hagati y’imico itandukanye n’abantu batandukanye. Nta wundi mwanya wo guta.”

Dieng yavuze ko muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ngombwa no kwibuka ububabare n’umurava byaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko abizi neza ko benshi mu barokotse Jenoside muri 1994 mu Rwanda bategereje kubona abayiteguye n’abayigizemo uruhare bose bahanwa. Adama Dieng yijeje ko nubwo byafata igihe, abakoze Jenoside bazafatwa bagahanwa.

Ati “Bamwe muri bo (abarokotse) biboneye n’amaso abateguye ubwo bwicanyi bagezwa imbere y’inkiko bakabihanirwa. Abandi baracyategereje ko ubutabera butangwa kuko ababakoreye ibyaha batawe muri yombi, abandi baracyidegembya hirya no hino ku isi.”

“ Niyo mpamvu kuri uyu munsi nshima umurava (rescapés) wabo mbabwira ngo mukomeze kuba umwe. Ndababwira ko ubutabera buzatangwa. Igihe kizagera bafatwe bagezwe imbere y’ubutabera.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro zirenga 1000 zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside baba mu mahanga. Mu mpapuro u Rwanda rwatanze, 700 zoherejwe mu bihugu 13 bya Afurika.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni. Mu 2004 yemewe ku rwego mpuzamahanga ndetse tariki 7 Mata buri mwaka yagizwe umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu kurwanya Jenoside, Adama Dieng yijeje ko uko byagenda kose abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazafatwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .