00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Never Again yagaragaje akarengane Abatutsi b’Abanye-Congo bakorewe na FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 June 2024 saa 08:57
Yasuwe :

Umuryango Never Again Rwanda wagaragaje uko FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai igize ihuriro Wazalendo yifatanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoreye ubugizi bwa nabi Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ibashinja gukorana na M23.

Muri raporo uyu muryango wakoze ku mwaka wa 2023, yashyizwe hanze kuri uyu wa 12 Kamena 2024, wagaragaje ko ibitero byakorewe aba Banye-Congo byaranzwe n’ubwicanyi, kubasambanya ku gahato, kubatwikira inzu, gusahura amatungo yabo ndetse no gutangaza imvugo zibibasira.

Wagize uti “Ibi bitero byaranzwe n’ubwicanyi, gusambanya ku gahato, gutwika imidugudu, gusahura amatungo menshi n’ibikangisho by’urwango. Amagana y’imiryango y’Abatutsi yahunze teritwari ya Masisi na Tutshuru, ijya mu nkambi hafi ya Goma, ariko naho ishobora kugerwaho n’inyeshyamba.”

Never Again yasobanuye ko ubuzima bwabo bwagiye mu kaga cyane mu ntangiriro za 2023 ubwo umutwe wa M23 wamburaga ingabo za RDC ibice bitandukanye.

Muri Mutarama, imitwe ya Wazalendo ikorana na FDLR yishe Abatutsi 18 muri Tongo na Muvunyi-Shanga muri Masisi, isahura inka zaho zose.

Iti “Mu mpera za Mutarama, abarwanyi ba Mai Mai bakorana na FDLR bishe abasivili 18 b’Abatutsi mu midugudu ya Tongo na Muvunyi-Shanga muri Masisi, basahura inka zose bahasanze. Ibi bitero byakurikiranye n’uko FDLR yaciye umutwe umuyobozi w’umuryango w’Abatutsi muri Kitchanga, ikajugunya umurambo we mu mbuga. Muri icyo cyumweru, abacuruzi batandatu b’Abatutsi bo mu gace ka Mudja baratezwe, baricwa ubwo bari bajyanye ibicuruzwa mu isoko rya Kitshanga.”

Nk’uko yakomeje ibisobanura, muri Gashyantare 2023 ubwo M23 yafataga Kitchanga, FDLR, Mai Mai n’ingabo za RDC bagabye igitero ku nkambi hafi y’umudugudu wa Katoyi, Muheto na Ikobo. Aho ngo bahatwitse inzu zirenga 100, bica Abatutsi barenga 20, bashimuta 13, abandi 2000 barahungira. Hari ababuriwe irengero nyuma y’iki gitero.

Uyu muryango watangaje ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byiyongereho iterabwoba Abatutsi b’Abanye-Congo bashyirwaho n’abasirikare ndetse n’abapolisi ba Leta, bababwira ko bakorana na M23. Ibi byatumye bamwe muri bo bafungwa, batoterezwa mu bigo bya gisirikare, abandi baburirwa irengero.

Watanze urugero rw’abasore batanu bakorera ku kigo gitunganya amazi cya Mwanza batawe muri yombi n’abasirikare tariki ya 24 Gashyantare 2024, bashinjwa kuba abarwanyi ba M23. Aba ni Byiringiro Kennedy, Irumva Steve, Banze Mudari, Zirimwabagabo Sambibe na Nizeyimana Callixte.

Hari umushumba witwa Kazungu uyu muryango uvuga ko yiciwe na FDLR mu gace ka Bihambwe tariki ya 25 Gashyantare, izi nyeshyamba zitwara inka yari aragiye, zisambanya uwitwaga Nzayisenga Ziragora mu isambu mu gace ka Ngungu, zitwara inka ze.

Uwo munsi, abarwanyi ba Nyatura CMC ya Domi hamwe n’ingabo za RDC batera ikusanyirizo ry’amata ry’ishyirahamwe ACOGENOKI muri Luhonga.

Mu mpera z’uko kwezi, inyeshyamba za Nyatura CMC zateye agace ka Kaniro, zitwara inka zirenga 1500, gusa zimwe muri zo zabohojwe na M23, nyuma y’imirwano yahanganishije impande zombi.

Muri Nyakanga 2023, nk’uko uyu muryango wabisobanuye, ofisiye ukomeye muri Nyatura CMC yasohoye indirimbo yise ‘Abatutsi ni imbwa’, ashimira abagabye igitero ku Batutsi muri Masisi na Rutshuru. Hari amakuru avuga ko yishe umushumba amuhora ubwoko.

Mu bice FDLR igenzura, yakomeje gutoza abana kwanga Abatutsi ndetse no kubagirira nabi. Ibi byashimangiwe na videwo yasohotse muri uko kwezi, aho bitaga Abatutsi ‘inyenzi’. Ibi byose byagize ingaruka zirimo kubagabaho ibitero no kwangiza umutungo wabo.

Mu gihe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira Abanye-Congo b’Abatutsi, kugeza mu mpera za 2023 abagera kuri miliyoni imwe bahungiye mu bihugu by’abaturanyi ku bw’umutekano wabo.

Never Again yagaragaje uruhare rw'abarwanyi ba FDLR mu bugizi bwa nabi bwibasira Abanye-Congo b'Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .