00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NEC yemeje abakandida 32 bazahatanira kuba abasenateri

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 August 2024 saa 06:59
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, kuri uyu wa 17 Kanama 2024 yatangaje urutonde rw’abakandida 32 bemerewe guhatanira kuba abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

NEC yemeje abakandida 28 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu, ni ukuvuga mu ntara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali.

Mu Majyaruguru harimo batatu: Dr Nyinawamwiza Laetitia, Gatera Jean d’Amour na Rugira Amandin, mu Majyepfo habakamo Uwera Pélagie, Nkurunziza Innocent, Iyakaremye Innocent, Umutangana Aimee Jacqueline, Umuhire Adrie, Cyitatire Sosthene na Mukamana Elisabeth.

Mu Burasirazuba harimo: Bideri John Bonds, Nambaje Aphrodise, Urujeni Angeline, Nsengiyumva Fulgence na Mukabaramba Alvera, mu Burengerazuba hakabamo Havugimana Emmanuel, Kabahizi Céléstin, Nyaminani Boniface, Mporanyi Théobard, Hitimana Sylvestre, Nyirabahire Spéciose, Mureshyankwano Marie Rose, Niyomugabo Cyprien na Nzabamwita Bernadette.

Mu Mujyi wa Kigali harimo abakandida bane: Katusiime Hellen, Mfurankunda Pravda, Nkubito Edi-Jones na Nyirasafari Espérance.

NEC yemeje abakandida batatu ku mwanya w’umusenateri utorwa mu mashuri makuru ya Leta: Kagwesage Anne Marie, Ngarambe Télésphore na Ntakirutimana Evariste.

Ku mwanya w’umusenateri utorwa mu mashuri makuru yigenga, hemejwe umukandida umwe: Uwimbabazi Penina.

Iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse tariki ya 16 Kamena 2024 ryemeje ko abakandida ku myanya y’abasenateri baziyamamaza kuva tariki ya 26 Kanama kugeza ku ya 14 Nzeri, amatora atangira ku ya 16 Nzeri 2024.

Sena igizwe n’imyanya 26 irimo 12 y’abatorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

Umusenateri umwe atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi mu mashuri makuru ya Leta, undi agatorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi mu mashuri makuru yigenga.

Urutonde rw'abakandida NEC yemeje ko bazahatanira imyanya y'abasenateri
Urupapuro rwa kabiri rw'urutonde rw'abakandida bemejwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .