00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduhungirehe yagaragaje ko RDC ishobora guhanirwa kutishyura imisanzu muri EAC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 November 2024 saa 11:08
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora guhanwa izira kutagira ubushake bwo kwishyura imisanzu mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, EALA, bamaze igihe kinini binubira kuba RDC ikomeje kujya mu birarane by’imisanzu, nyamara ikomeza gukoresha amafaranga ibindi bihugu byatanze. Mu myaka itatu y’ingengo y’imari, RDC irimo ibirarane bya miliyoni 22,5 z’Amadolari.

Depite Dennis Namara uhagarariye Uganda muri iyi Nteko, mu kwezi gushize ubwo abagize EALA bari bateraniye i Kampala, yagaragaje bagenzi babo ba RDC bakwiye kwitabira ibikorwa by’Inteko bifashishije ikoranabuhanga, kuko iyo bavuye iwabo, uyu muryango ubishyurira amafaranga abatunga n’icumbi.

Namara yagize ati “Tekereza. Kuva RDC yakwinjira mu muryango, twabashoyeho miliyoni eshatu z’amadolari. Kubera ko buri mwaka, buri gihugu kiwugize gifata hafi miliyoni ebyiri z’amadolari. Bamaze hano umwaka n’igice. Twabashoyeho miliyoni eshatu.”

Minisitiri Nduhungirehe, mu kiganiro na RadioTV 10 yemeje ko kuva RDC yinjira muri uyu muryango, nta giceri na kimwe irishyura mu misanzu isabwa, kandi ko bitatewe n’ibibazo by’ubukungu ifite cyangwa intambara yo mu burasirazuba, ahubwo ko ari ubushake buke.

Yagize ati “Kugeza ubu ngubu nta giceri na kimwe barishyura. Rero wagira ngo ni ibibazo by’ubukungu cyangwa by’intambara muri Congo. Ntabwo ari ko bimeze kuko amafaranga yose barayishyura muri SADC, ntabwo ari ko bimeze muri ECCAS, muri AU, muri UN, aho batishyura honyine ni muri uyu muryango.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ikibazo cya RDC kiri kuganirwaho, kuko iyo igihugu cyinjiye muri uyu muryango, kiba kigomba kuba umunyamuryango mwiza, kikanishyura imisanzu.

Ati “Ni ikibazo kiri kuganirwaho kuko niba umuntu yinjiye muri uyu muryango, agomba kuba afite ubushake bwo kuba umunyamuryango no kwishyura ibyo agomba kwishyura; ari byo umusanzu wa buri gihugu.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko ubusanzwe amategeko ya EAC ateganya ko igihugu kimaze igihe kitishyura imisanzu gisabwa, kibihanirwa, aca amarenga ko mu gihe RDC yakomeje kutishyura, izahanwa.

Ati “Harimo haraganirwa ukuntu byashyirwa mu bikorwa. Ariko ni ikibazo kituremereye.”

EAC igizwe n’ibihugu umunani. Somalia yinjiye bidasubirwaho muri uyu muryango muri Werurwe 2024 yo yamaze kwishyura umusanzu wa milyoni 7,8 z’amadolari ya Amerika muri Kamena 2024.

Kuva RDC yinjira muri EAC, nta n'igiceri yatanze mu misanzu isabwa muri EAC
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibihugu bya EAC biri kuganira ku buryo itegeko rigena ibihano ryashyirwa mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .