Uyu mudipolomate usigaye ahagarariye u Budage muri Bangladesh yatanze ubu butumwa ku wa 20 Gashyantare 2025, asubiza Dr. Christopher Kayumba wasobanuraga ububi bw’uyu mutwe ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Kayumba yatangaje ko bamwe mu basesenguzi bavuga ko FDLR idashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bashingiye ku kuba umubare w’abarwanyi bayo waragabanyutse, bakagera “hagati ya 2000 na 4000”, ariko ko biterwa no kudasobanukirwa n’imikorere y’uyu mutwe w’iterabwoba.
Yagize ati “Ikigira FDLR ikibazo ku karere n’igishobora guhungabanya u Rwanda ni ingengabitekerezo yayo ya Jenoside ishingiye ku myumvire y’uko Abatutsi badafite uburenganzira bwo kubaho kandi ko bakwiye gutsembwa. Ikomeje kwemererwa kubaho, yakomeza kwinjiza abandi barwanyi, igafata intwaro ikagera ku ntego imaranye igihe kirekire.”
Ambasaderi Fahrenholtz yasubije Dr. Kayumba ko bemeranya ku bubi bwa FDLR, ati “Ibi ndabyemeza nk’uwaganiriye n’abarwanyi ba FDLR ndetse n’abahoze ari abarwanyi bayo.”
Kuva mu 1997, FDLR yabanje kwitwa ALiR yagabye ibitero byinshi mu Rwanda, igamije gukuraho ubutegetsi bwarwo no kwica abasivili. Muri ibyo, harimo bitatu bya roketi yagabye mu karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022 yifatanyije n’ingabo za RDC.
Tariki ya 27 Mutarama 2025, FDLR hamwe n’indi mitwe y’ingabo igize ihuriro rya Leta ya RDC byagabye ibitero mu Karere ka Rubavu, byica abaturage 16, abandi barenga 160 barakomereka.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage yatangaje ko Leta ya RDC ikwiye gukemura ibyo isabwa mu rwego rwo kwirinda ko mu karere haba intambara. Muri ibyo harimo kwitandukanya na FDLR ndetse no gusenya uyu mutwe w’iterabwoba.
Iyi Minisiteri yasabye Leta ya RDC guha agaciro impungenge u Rwanda rugaragza ku mutekano warwo, ziterwa ahanini no kuba abarwanyi ba FDLR barashyizwe hafi y’umupaka, bagahabwa intwaro kandi bizwi neza ko bafite umugambi wo kuruhungabanya.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!