Ndayishimiye yatangiye kuyobora EAC tariki ya 22 Nyakanga 2022, asimbuye Uhuru Kenyatta witeguraga kuva ku butegetsi bwa Kenya. Yaje gusimburwa na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo tariki ya 24 Ugushyingo 2023.
Ubwo Ndayishimiye yari mu nama n’abayobozi b’imitwe ya politiki yabereye ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024, yigaragaje nk’umuyobozi ushoboye.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ubwo yari mu nama ya EAC, umwe muri bagenzi be yamubwiye ko yatunguwe no kuba u Burundi bwigeze kuba umutwaro kuri Afurika, ubu busigaye butanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano.
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko mu gihe yari ayoboye EAC, amahanga yabonye ko uyu muryango wagaragaraga ku ruhando mpuzamahanga. Ati “Urebye nk’igihe u Burundi bwayoboye umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, n’amahanga yabonye ko usigaye ugaragara, abona ko u Burundi bwawuzamuye.”
Tariki ya 27 Ukuboza 2022, ubwo Ndayishimiye yari mu masengesho, yasobanuye ko ubwo yahabwaga inshingano yo kuba Umuyobozi Mukuru wa EAC, abakuru b’ibihugu bari bamubonyemo ubushobozi, kandi ngo mbere yo kumutora bari bafite akanyamuneza.
Yagize ati “None mugira ngo ni njyewe wari ufite uburambe bukomeye bw’abakuru b’ibihugu ga yemwe? Kugira ngo bantore, nyobore abakomeye, mu gihe bavugaga bati ‘Tugiye gutora Umukuru w’Inama y’abakuru bo mu muryango’, bose nabonaga bafite akanyamuneza cyane.”
Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe na Uhuru Kenyatta inshingano ikomeye yo kuyobora ibiganiro bya Nairobi byahuzaga Abanye-Congo bafite aho bahuriye n’intambara zimaze igihe zibera mu burasirazuba bwa RDC. Byahagaze amaze amezi atanu ku buyobozi bukuru bwa EAC.
Uyu Mukuru w’Igihugu afatwa nk’uwatengushye uyu muryango ubwo yarengaga ku cyemezo wafashe cyo kutagira uruhande ubogamiraho hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa M23. Yagiranye na Félix Tshisekedi amasezerano, yohereza ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo ziwurwanye.
Mu gihe izi ngabo zoherezwaga muri iyi ntara, izari mu butumwa bw’amahoro bwa EAC zari zikiriyo, zigenzura ibice zashyikirijwe na M23 mu gihe hari hategerejwe ibiganiro hagati y’impande zishyamiranye.
Leta ya RDC yo ishimira ubufasha yahawe na Ndayishimiye bwo kurwanya M23, ikagaragaza ko u Burundi ari iki ari ikimenyetso cy’ubuvandimwe bukomeye buri hagati y’ibihugu byombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!