Ibi yabivuze ubwo abo mu nzego z’umutekano bari mu birori byo kumwifuriza hamwe n’umuryango we umwaka mushya mwiza wa 2025, byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024.
Yagize ati “Niba bakubwira ngo u Burundi si igihugu gikize, ndagira ngo mbabwire ko gikize ahubwo hari ikigeragezo cyari cyadufashe twese, tuba nk’impumyi, ntitwigera tubona ubutunzi igihugu gifite kugira ngo tubukoreshe.”
Perezida Ndayishimiye yatangaje ko Abarundi bamaze kubona aho ubutunzi bw’igihugu buherereye, ateguza ko mu 2025 kizatangira kubusarura.
Uyu Mukuru w’Igihugu ariko yatangaje ko hari abantu yise “ba rusahurira mu nduru” b’abanyeshyari bashobora kubabazwa n’uko u Burundi bugiye gusarura ubu butunzi. Yasabye Abarundi kuba maso.
Muri Nyakanga 2024, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko yabonye amabuye y’agaciro yari yarahishwe mu myaka myinshi ku musozi wa Murehe mu ntara ya Kirundo. Yasobanuye ko azafasha u Burundi kuva mu bihugu bihabwa imfashanyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!