Mu kiganiro n’abakozi bo muri Minisiteri ishinzwe amazi, ingufu na mine ku wa 19 Werurwe 2025, Ndayishimiye yavuze ko Abarundi bose bamaze kumenya ko u Burundi bufite amabuye y’agaciro menshi kandi ko bafite ubushobozi bwo kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati “Twasanze ibintu byose byuzuye kugira ngo u Burundi butere imbere. Abantu benshi bavuga ngo ntibyuzuye iyo badafite amafaranga. Nanjye ndabaza nti ‘Mbese amafaranga n’igikorwa hatangira iki?’ Ibyo ari byo byose ntihatangira amafaranga.”
Ndayishimiye yabwiye aba bakozi ko Abarundi bahanze amaso iyi Minisiteri kuko ari yo mutima w’ubukungu bwose bw’igihugu, abateguza ko nidafasha igihugu kubyaza umusaruro aya mabuye y’agaciro, uru rwego ruzaseswa.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko u Burundi bufite umurima weze w’amabuye y’agaciro, abaza icyabuze kugira ngo bawifashishe mu guteza imbere iki gihugu kiza mu myanya y’imbere mu bikennye ku Isi.
Ati “Amabuye y’agaciro ni umurima weze. Ntibyakumvikana uko twagira umurima weze, hanyuma tukavuga ngo turakennye kandi dufite umurima weze. None habuze iki kugira ngo uturamire? Maze iminsi ntembera, ndeba ibijyanye n’amabuye y’agaciro mu gihugu. Njye narumiwe, sinshobora kuvuga igituma dukennye.”
Yatangaje ko muri Kiruhura, intara ya Cibitoke, hari itaka ririmo Titanium ku gipimo cya 87%, ati “None dushobora kuvuga dute ko u Burundi bukennye, bufite umurima nk’uwo? Narebye icyuma (fer) dufite mu Kibago muri Makamba, Bukinanyana, Gitega, Buraza, Butihinda, muri Muyinga. Zahabu, intara nazengurutsemo ni nyinshi.”
U Burundi bumaze igihe kinini bwugarijwe n’ibura ry’amafaranga mvamahanga ahagije ndetse n’ibikomoka kuri peteroli. Ndayishimiye yagaragaje ko bitumvikana kuko amabuye y’agaciro azana ibi byose.
Ndayishimiye yagaragaje ko mu Burundi hari amashyirahamwe arenga 200 acukura amabuye y’agaciro, ariko ko nta n’ifaranga rimwe yinjiriza iki gihugu. Ibi bisobanura ko abashinzwe uru rwego banyereza amafaranga rwinjiza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!