00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndayishimiye yagiye i Kinshasa mu ibanga kwishyuza Tshisekedi amafaranga y’abasirikare yamwoherereje

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 February 2025 saa 12:38
Yasuwe :

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aherutse kugirira uruzinduko rw’ibanga i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishyuza Félix Tshisekedi amafaranga y’abasirikare yohereje muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru yizewe agaragaza ko Ndayishimiye yagiye i Kinshasa tariki ya 23 Gashyantare 2025, mu ruzinduko rwari rugamije kurebera hamwe ubufatanye hagati y’ingabo z’u Burundi n’iza RDC mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.

Abakorera hafi ya Tshisekedi, bemeje ko igikomeye cyagenzaga Ndayishimiye ari ukwishyuza aya mafaranga mu gihe icyizere Leta ya RDC yari ifitiye abasirikare b’u Burundi kiri kuyoyoka.

Ndayishimiye yasabye Tshisekedi kongera amafaranga agenera abasirikare b’u Burundi bari ku rugamba mu burasirazuba bwa RDC, ariko we yarabyanze, kuko M23 ikomeje kubambura ibice, by’umwihariko muri Kivu y’Amajyepfo.

Amasezerano Tshisekedi na Ndayishimiye bagiranye muri Kanama 2023 yateganyaga ko buri musirikare w’u Burundi uri kurwana iyi ntambara azajya ahabwa umushahara w’Amadolari 5000 ku kwezi. Ndayishimiye we yishyuwe miliyoni ebyiri z’Amadolari nk’ishimwe.

Byaje kugaragara ko amafaranga menshi yagenewe aba basirikare ajya mu mufuka wa Ndayishimiye, kuko umusirikare muto uri muri uru rugamba ahembwa Amadolari 70 gusa, umwofisiye agahembwa Amadolari 100 ku kwezi.

Tshisekedi yahisemo kongerera ishimwe abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aha buri murwanyi Amadolari ari hagati ya 400 na 1000. Hamwe n’abo mu ihuriro rya Wazalendo, buri murwanyi ukorera muri teritwari ya Walikale na Masisi ahabwa Amadolari arenga 120 kugira ngo agume ku rugamba.

Mu byumweru bibiri bishize, Perezida wa RDC kandi yagerageje gushaka abandi basirikare b’amahanga bamufasha kurwanya M23, barimo aba Mali, Sénégal na Tchad, ariko abayobozi b’ibi bihugu barabyanze, bagaragaza ko bashyigikiye inzira y’amahoro.

Ndayishimiye yagiye i Kinshasa ubwo u Burundi bwoherezaga izindi ngabo mu kibaya cya Rusizi kiri hagati y’uruhererekane rw’imisozi rwa Mitumba n’uruzi rwa Rusizi ruhuza iki gihugu, u Rwanda na RDC.

Izi ngabo ziyongereye ku zindi ziri muri santere ya Sange iherereye muri Gurupoma ya Kabunambo muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo. Aho zahashinze imbunda nini eshanu zo mu bwoko bwa 107mm.

Mu gihe abarwanyi ba M23 barushaho kwegera umupaka w’u Burundi, abasirikare benshi b’Abarundi bakoresha imbunda nini bashyizwe hafi y’umupaka wa Vugizo. Bahashinze imbunda za 122mm, ndetse bafite na drone izenguruka ikirere cyaho, igenzura umutekano.

Kuva muri Kanama 2023 kugeza tariki ya 23 Gashyantare 2025, u Burundi bumaze kohereza mu burasirazuba bwa RDC abasirikare bagera ku bihumbi 15 bibumbiye muri batayo 20.

Mu gihe Ndayishimiye na Tshisekedi bagaragaza ko bazakomeza intambara, abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bahamagarira Leta ya RDC kuganira na M23 kugira ngo bishakire igisubizo kirambye cy’amakimbirane bifitanye.

Ndayishimiye yahawe ishimwe rya miliyoni ebyiri z'Amadolari ku bw'abasirikare yohereje muri RDC
Buri musirikare w'u Burundi uri mu ntambara yagenewe umushahara w'Amadolari 5000 ariko hari n'abahembwa Amadolari 70

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .