00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndayishimiye ahamya ko inkunga z’amahanga ntacyo zafasha u Burundi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 January 2025 saa 11:27
Yasuwe :

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko inkunga z’amahanga zidashobora guteza imbere igihugu cyabo, kuko ngo igihe cyose kimaze kizihabwa, kiba cyarakize.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2024, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko kuba u Burundi bwahabwa amafaranga ariko ntibugire icyo bushora, ari byo bidindiza iterambere ryabwo.

Yagize ati “N’aho wabona amafaranga ntacyo washoye, ayo mafaranga ntaho aba ataniye n’ibipapuro bitagize icyo bimaze. Ni cyo gituma twabonye ko imfashanyo ntacyo ifasha mu iterambere. Iyo biba byari uko, kuva aho u Burundi bwahereye bufashwa, buba bwarateye imbere.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Burundi bukwiye gushyira imbaraga mu byo bushora mu mahanga, asobanura ko ari bwo ifaranga ryabwo rizagira agaciro.

Ati “Ifaranga kugira ngo umenye ko rifite agaciro, nturipimira ku ifaranga ry’ikindi gihugu, uripimira ku byo washoye mu kindi gihugu. Kugira ngo rero igihugu gitere imbere, igikorwa cy’iremezo ni ukubungabunga ibyo ufite, ukongera umusaruro.”

Ikigo cy’u Burundi gishinzwe imisoro n’amahoro, OBR, cyagaragaje ko mu mwaka wa 2024, iki gihugu cyinjije miliyoni 80,35 z’amadolari zavuye mu byo cyashoye hanze, nyamara ibyinjiye muri iki gihugu byo byagitwaye miliyari 1,82 z’amadolari.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko Abarundi batazi kubungabunga ubukungu bw’igihugu cyabo, kuko na byinshi batumiza mu mahanga usanga akenshi ari ibyo kwinezeza, kandi ngo ntibakoresha amafaranga mvamahanga bakuye muri banki zo mu Burundi.

Ati “Ikibabaje muri ibyo byavuye hanze, ibyo kwinezeza ngo twerekane ko turi abakire ni byo byinshi kandi ikibabaje ni uko n’aho ibyo byavuye hanze bifite ako gaciro, amafaranga mvamahanga yavuye mu mabanki kugira ngo birangurwe angana n’amadolari 181.060.890. Biragaragara rero ko ibice birenga 80% by’amafaranga akoreshwa mu kurangura hanze ava mu maboko y’abayahisha mu nzu.”

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko kuba hari Abarundi badakora na byo bidindiza ubukungu bw’u Burundi, kuko ngo ku mpuzandengo, Umurundi amara amasaha 16 ku munsi adakora. Yateguje ko mu mwaka mushya hazashyirwaho ingamba zo guca ubunebwe.

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko nubwo u Burundi buhabwa inkunga, Abarundi badakora ibyakongera umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .