Mu kiganiro n’abayobozi batandukanye bateraniye i Bujumbura kuri uyu wa 24 Nzeri 2024, Ndayishimiye yabanje kugaragaza ko u Burundi bwapfuye bitewe n’abantu biremereza, ntibumve cyangwa ngo bumvire.
Yagize ati “Ikintu cya mbere cyonona igihugu ni ukutumva no kutumvira. Muzi icyo ndi cyo ni yo yishe ubu Burundi. Niba mushaka gutera imbere, reka mbabwire, izo nenge tubanze tuzireke. Tukimeze uko, ntibizakunda.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye abayobozi b’i Bujumbura kugendera ku cyerekezo cy’igihugu cya 2040 na 2060, bagaharanira iterambere ry’abaturage bose.
Yasobanuye ko mu gihe Abarundi bagomba kubanza kugera ku cyerekezo cya 2040, yabonye ko bizaba ngombwa ko inzu zose zubatswe zizasenywa, hakubakwa izindi bijyanye n’icyerekezo cya 2060.
Ndayishimiye yasobanuye ko imyubakire yo muri Tenga itavuguruwe, abajura bose b’i Bujumbura ndetse n’abicanyi ari ho bajya babamo, kandi ngo byagora inzego z’umutekano kubafata.
Yagize ati “Nimumbwire, abantu muba mu i Tenga nimumbwire icyerekezo cyo mu i Tenga mu 2060. Nkibabwire? Abantu baziba mu Kamenge, mu Kinama, muri Centre Ville, umupolisi abakurikire, byange.”
Yakomeje asobanura ko bizaterwa n’uko nta hantu imodoka yanyura, nta n’amatara azaba ahari. Ati “Ni akajagari gusa, amabandi yose, abicanyi, muzabasanga hariya mu i Tenga. Murabyemeye? Kubera iki mubyihorera mubona icyo cyerekezo? Nta matara azaba ari yo, nta mazi. Amatara azaca he? Amazi azaca he?”
Ndayishimiye yasabye ba Guverineri guhindura imikorere, bakagendera ku byateganyijwe mu ngengo y’imari kandi bagakora icyo abaturage babategerejeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!