Lt Col Ngoma yatangaje ko ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi muri RDC bukorana na Leta y’u Burundi yamunzwe n’amacakubiri, Interahamwe, ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), abacanshuro n’imitwe ihuriye muri Wazalendo.
Ubu bufatanye bushingiye ku masezerano Leta y’u Burundi yagiranye n’iya RDC yo kwifatanya mu kurwanya M23. Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi bakurikiye isinywa ryayo ryabereye i Kinshasa tariki ya 28 Kanama 2023.
Uyu murwanyi yasobanuye uko abona ubu bufatanye, agira ati “Umugambi ni umwe. Tubivuge uko biri, bashaka gutsemba ubwoko.”
Umunyamakuru wa RPA Ijwi ry’Abanyagihugu yamubajije niba M23 izemera kuva mu bice igenzura birimo umujyi wa Goma nko mu 2013, asubiza ati “Ntibishoboka…Tugiye, hakorwa amahano.”
Yakomeje ati “Nta muntu ushaka ineza wavuga ngo ‘M23 nisubire inyuma’ keretse Interahamwe zigenzwa n’ikibi, zihigira kwica abantu hamwe na Ndayishimiye kuko uyu munsi ni we uzihagarariye, yiyemeje kuzibera nk’umubyeyi. Bari gukorana na Tshisekedi.”
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare yasobanuye ko abarwanyi babo baramutse bavuye mu bice bafashe, baba bahaye Interahamwe, Ndayishimiye na Tshisekedi urubuga rwo gutsemberaho abaturage; bityo rero ngo “Babyikuremo.”
M23 ishinje Perezida Ndayishimiye guhagararira FDLR mu gihe u Burundi buvugwaho gucumbikira abayobozi b’uyu mutwe w’iterabwoba no kwakira inama zabo; byenyegeza ubufatanye busanzwe hagati y’impande zombi mu burasirazuba bwa RDC.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!