Kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Mata 2025, Umujyi wa Kinshasa wibasiwe n’umwuzure wishe abantu 33, abandi 46 barakomereka, inzu zirenga 200 zirarengerwa nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani.
Ubwo Nangaa yafunguraga Ikigega cy’Ubwizigame cy’Abanye-Congo (CADECO) i Goma kuri uyu wa 7 Mata, yagaragaje ko ibiza nk’uyu mwuzure biterwa n’uko ubutegetsi bwa RDC butigeze bwita ku bikorwaremezo by’igihugu.
Yasobanuye ko ibyabereye i Kinshasa bigaragaza ishusho ya RDC iri mu butegetsi bwa Tshisekedi, ati “Iyi ni ishusho ya RDC iyoborwa n’ubutegetsi bw’iterabwoba kandi buvangura bwa Tshisekedi. Ibi bigomba guhagarara! Tshilombo agomba kugenda!”
Uyu munyapolitiki yatangaje ko ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga Umujyi wa Goma, tariki ya 27 Mutarama na Bukavu tariki ya 16 Gashyantare, Leta ya RDC yafunze amabanki yahakoreraga, igamije guhana abaturage.
Ati “Ese mbibutse ko amafaranga ari muri banki zitandukanye atari aya bene izo banki cyangwa Leta ya Congo? Tshilombo agomba kumva ko amafaranga yayobeje ari ay’abayabitse, ari bo abakora ibikorwa by’ubukungu, abakozi ba rubanda, abashoramari n’abaturage b’Abanye-Congo?”
Nangaa yagaragaje ko icyemezo Leta ya RDC yafashe kigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu, kuko gituma abaturage bashakisha inzira zinyuranyije n’amategeko babonamo amafaranga, kikanahombya abacuruzi.
Ati “Icyaha cy’ubukungu cyakozwe na Tshisekedi cyatumye bamwe mu baturage bajya mu bihugu by’abaturanyi kubikurizayo amafaranga, byongera ibyago byo gusohoka kw’amafaranga y’igihugu.”
Corneille Nangaa yasobanuye ko uretse kuba icyemezo cya Tshisekedi kinyuranyije n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko, binagize ibyaha byibasiye inyokomuntu. Yanenze umuryango mpuzamahanga ubibona, ugaceceka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!