Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Mwenda yagaragaje ko akarere ari ko katanga umusanzu ufatika wahagarika intambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane muri iyi ntara.
Yagize ati “Nizera ko mu gihe twinjiye muri iyi ntambara nshya y’ubutita, ari ngombwa ko Leta zo muri Afurika zumva ko uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’akarere ari ugukoresha ingamba z’akarere. Iyo utumiye aya mahanga abifitemo inyungu bwite bituma ikibazo gikomera kurushaho.”
Mwenda yavuze ko yababajwe n’icyemezo SADC yafashe cyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC nyuma y’aho Perezida Tshisekedi yirukanye iz’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu Ukuboza 2023.
Uyu munyamakuru yibukije ko ubwo Leta ya Mozambique yasabaga u Rwanda kohereza ingabo mu ntara ya Cabo Delgado kugira ngo ziyifashe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, Perezida Paul Kagame yabanje gusaba Perezida Filipe Nyusi kubaza SADC niba ntacyo biyitwaye kuko igihugu ayoboye kiri muri uyu muryango, agaragaza ko uyu muryango na wo wari ukwiye kuganira na EAC.
Ati “Ntabwo nishimiye na gato igikorwa cya SADC cyo kujyayo itabiganiriyeho na EAC, ntabwo nishimiye Tshisekedi kuba yarirukanye ingabo za EAC, kandi narakariye Loni cyangwa Amerika kuko impuguke za Loni ni intwaro za Amerika. Ntabwo Tshisekedi abibona ariko Abanyamerika bashaka guteranya Congo, u Rwanda, Uganda, Kenya n’abandi. Bagera ku nyungu zabo iyi ducitsemo ibice kandi Tshisekedi ni ingenzi muri ibyo.”
Impuguke za Loni zashinje Mwenda gushakira M23 ubufasha
Uyu munyamakuru yagaragaje ko yababajwe no kuba impuguke za Loni zaramushinje gushakira M23 ubufasha, asobanura ko byaturutse ku kuba intumwa z’uyu mutwe zirimo Umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka, zaramusabye kuzihuza na Ambasade z’ibihugu by’i Burayi na Amerika.
Icyo gihe, ngo Kanyuka yamusobanuriye ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo barimo ababaye mu ngabo za RDC, bamwe muri bo bari bakiri ku rutonde rw’abahembwa na Leta mu gihe bari barahungiye mu bihugu by’akarere, nyuma yo gutsindwa mu 2013.
Mwenda yavuze ko intumwa za M23 zamusobanuriye amasezerano zagiranye na Tshisekedi, harimo ingingo y’uko abarwanyi babo bazinjizwa mu nzego z’umutekano za RDC, ariko nyuma akabahinduka, ntabyubahirize kugeza ubwo impande zombi zubuye imirwano mu mpera za 2021.
Ati “Nahamagaye Ambasade y’u Bufaransa, bambwira ko batemerewe kuvugana na M23. Narababwiye nti ‘Oya oya oya! Muhamagare abantu banyu bashinzwe iperereza i Paris, dushyireho uburyo bw’ibanga bwo kuvugana’. Ibi nabibonye no ku Banyamerika, kuko babikoze n’abo bagiranye amakimbirane, yaba Al Qaeda, ISIS cyangwa Abatalibani. Nabibwiye iy’u Bufaransa, barabyanga.”
Uyu munyamakuru yasobanuye ko yahamagaye muri Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, umwe mu bakozi baho usobanukiwe ikibazo cyo muri RDC yemera guhura n’intumwa za M23, baganira mu masaha atanu cyangwa atandatu, ibyo baganiriye arabyandika.
Mwenda yavuze ko nyuma y’aho yahamagaye muri Ambasade ya Amerika, bamusubiza ko mbere yo gufata icyemezo babanza kubaza ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga i Washington D.C, ku munsi wakurikiyeho bamubaza abayobozi bo muri Uganda intumwa za M23 zaba zarahuye na bo, asubiza ko uko biri kose zitahuye n’umuyobozi ukomeye.
Ku munsi wa gatatu, nk’uko Mwenda yabivuze, muri Ambasade ya Amerika bamumenyesheje ko i Washington D.C basubije ko kuvugana n’intumwa za M23 bitashoboka.
Yasobanuye ko muri Gicurasi 2024 Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yamuhamagaye, imumenyesha ko impuguke za Loni zagaragaje ko ari gushakira ubufasha M23, ayisobanurira ko ibyo byashingiye ku makuru atari yo yatanzwe na Amerika.
Uyu munyamakuru yasobanuye ko izi mpuguke zananditse ko ari umuhuza wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda.
Mu busesenguzi bwe, yagaragaje ko kumuhuza na Museveni na Kagame bigamije kwerekana ko bose bafite bahuriye na M23, umutwe u Rwanda rushinjwa gufasha, nubwo rwagaragaje kenshi ko ari ibirego bidafite ishingiro.
Ati “Nabifashe nk’aho Amerika ifitanye ikibazo n’u Rwanda na Uganda kubera ko muri raporo ya nyuma, havuga ngo ‘Mwenda ni umuhuza wa Uganda n’u Rwanda, hagati ya Kagame na Museveni’. Byoroshye, bavugaga ko u Rwanda na Uganda biri kwifatanya mu guhungabanya Congo.”
Mwenda yagaragaje ko ibirego bya Amerika cyangwa impuguke za Loni bishinja u Rwanda na Uganda gufasha M23 bigamije kurangaza Perezida Tshisekedi kugira ngo ahagarike umubano wa RDC n’ibi bihugu.
Yabivuze ati “Bari gushuka Tshisekedi kugira ngo akomeje ashinje u Rwanda, anirukane ingabo za Uganda muri Congo. Ngira ngo Tshisekedi uri i Kinshasa afite ubushobozi bwo kubibona, akabona imbuto zabyo, ko iyo utsinzwe, Amerika itsinda, watsinda igatsindwa.”
Umutwe wa M23 ukomoka ku masezerano CNDP ya Gen. Laurent Nkunda yagiranye na Leta ya RDC muri Werurwe 2024. Abasesengura ikibazo cyayo, bagaragaza ko mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu butakore ibyo busabwa kugira ngo bukemure aya makimbirane, ingaruka zayo zirimo n’intambara zidashira zizahoraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!