Mushikiwabo yagaragaje ko Igifaransa gishobora kuba ururimi rwa EU nyuma ya Brexit

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 16 Gashyantare 2020 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Umunyabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ubihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yatangaje ko kuba igihugu cy’u Bwongereza cyarikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) bigomba guha umukoro ibihugu bisigaye muri uyu muryango wo kurushaho guteza imbere ururimi rw’Igifaransa.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo France Info, Louise Mushikiwabo yavuze ko kugenda k’u Bwongereza bidakwiye guteza intambara y’indimi mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, nubwo Igifaransa ari cyo gisigaye kivugwa n’umubare munini w’abaturage muri uyu muryango.

Mushikiwabo yavuze ko kuba Igifaransa cyasigara ari ururimi rwemewe kandi ruhuriweho mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, bizaterwa n’icyemezo cy’ibihugu binyamuryango.

Ati “Byanezeza cyane Igifaransa ari cyo kigizwe ururimi rwemewe mu mitegekere y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kuko mu nshingano zanjye z’ibanze harimo guteza imbere Igifaransa kigakoreshwa muri politiki, ikoranabuhanga n’ubukungu. Kuri njye ni icyifuzo gikomeye.”

Mushikiwabo avuga ko yatangiye kuganira n’ubuyobozi bushya bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu rwego rwo kureba niba Igifaransa cyahabwa intebe cyifuza muri uyu muryango.

Mu mibanire y’ibihugu hakunze kugaragaramo amasezerano bigirana kandi akaba yanditse mu rurimi mpuzamahanga bihuriyeho byose. Umuryango wa OIF usanga akamaro Igifaransa cyagize mu bubanyi n’amahanga bw’ibihugu byo ku isi bikwiye kuba umusingi ukomeye wo kurushaho guteza imbere uru rurimi.

Kugeza ubu Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ufite ibihugu 19 bibarizwa no muri OIF, bifite abavuga Igifaransa bangana na miliyoni 130. Umunyamabanga Mukuru wa OIF avuga ko ibi bihugu bikwiye gushyira imbaraga mu kuzamura ururimi rw’Igifaransa ku buryo rugera ku rwego rwifuzwa ndetse n’Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bukabigiramo uruhare.

Imibare igaragaza ko kugera mu 2018, abatuye isi bakoreshaga ururimi rw’Igifaransa bari bageze kuri miliyoni 300, mu gihe OIF yifuza ko mu 2050 Igifaransa kizaba kivugwa na miliyoni hafi 700 ku isi hose, ariko bikazagerwaho ari uko gikomeje guhabwa agaciro mu burezi bw’ibihugu bigikoresha.

Umugabane wa Afurika wagaragaje gushyigikira Louise Mushikiwabo ubwo yiyamamarizaga kuyobora OIF, ugize ijanisha rinini ry’abakoresha Igifaransa bari mu bihugu bisaga 30 kuri 88 bigize OIF.

Igifaransa gifatwa nk’umuyoboro wafashije ibihugu bya Afurika kugaragara mu ruhando mpuzamahanga kuko byahisemo kugikoresha cyane mu rwego rw’uburezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza