Yifashishije ibyanditse muri Zaburi 124:8 bigira biti “Gutabarwa kwacu kuboneka mu izina ry’Uwiteka, waremye Ijuru n’Isi”, Musenyeri Rusengo yibukije Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo ko abamaze gupfira mu ntambara y’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ari benshi.
Musenyeri Rusengo yagize ati “Ni ngombwa kwirinda kurwanira mu mijyi minini no mu baturage b’abasivili”, agaragaza ko hari abasirikare ba Leta bajya ku rugamba cyangwa bavayo, bakicira abaturage ubusa, babitiranya n’abo bahanganye.
Uyu Mushumba yatangaje ko hari abasirikare ba RDC bafite umugambi wo gushyira imbunda mu baturage batuye mu mujyi wa Bukavu; bagamije guhindura uyu mujyi urubuga rw’intambara.
Yagize ati “Byatangiye kuvugwa ko hari abashaka gushinga intwaro ahatuye abaturage b’abanyamahoro, bisa no guhindura Bukavu urubuga rw’intambara. Bisaba gutekereza kabiri, hashingiwe ku bwicanyi bwabereye i Goma.”
Musenyeri Rusengo atanze ubu butumwa mu gihe Leta ya RDC ifite ubwoba bw’uko M23 izafata Bukavu mu gihe cya vuba, nyuma y’aho ifashe ibindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo birimo Nyabibwe na santere ya Kalehe. Ubu bivugwa ko ikibuga cy’indege cya Kavumu na cyo cyagoswe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!