Uyu muganda wakorewe mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, ku nkengero z’umuhanda wa Musanze-Kigali, wari ugamije kongera ubwiza bw’umujyi wa Musanze.
Tuyizere Evariste uri mu banyeshuri bahagarariye abandi, yavuze ko ibikorwa by’umuganda bakoze bibafasha kubaka imikoranire n’abaturage mu gihe hari imishinga bakeneye gukorana na bo.
Uyu munyeshuri yashishikarije bagenzi be kwitabira ibikorwa by’umuganda, asobanura na bo babarizwa mu muryango mugari ukwiye kwitabwaho binyuze mu kurengera ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. George Kimathi, yavuze ko uyu muganda uri mu bigize gahunda y’iyi kaminuza y’ibikorwa biteza imbere umuryango mugari.
Ati “Imwe mu nkingi zigize gahunda y’ibikorwa twateganyije ni ugufatanya n’umuryango mugari. Gutera ibiti ni kimwe muri ibyo bikorwa ndetse duha agaciro gakomeye kuko kigira uruhare ku buzima bw’abaturage, bukaba bwiza. Iyo bubaye bwiza, batera imbere kandi nta wakwishimira kuba mu muryango mugari udatera imbere.”
Prof. Kimathi yongeyeho ko Kaminuza ya Kigali ifite gahunda yo kongera ibikorwa byo gufatanya n’abaturage mu rwego rwo gutanga umusanzu wayo, utari uwo gutanga uburezi gusa.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko gufatanya na Kaminuza ya Kigali mu gutera ibiti bigaragaza agaciro iyi kaminuza iha iterambere ry’abaturage kandi bigatuma na bo bayiyumvamo.
Ati “Kuba kaminuza ikorera iwacu ikaza igahura n’abaturage, ikaganira na bo, bakamenya ibyo ikora, bituma bayiyumvamo bakumva bashishikariye kohereza abana babo kuyigamo.”
Uwanyirigira kandi yashimye umusanzu wa Kaminuza ya Kigali mu gutera ibiti muri aka karere kuko bifasha mu kurengera ibidukikije ndetse bikanashyigikira gahunda yo kongera ubwiza bw’Umujyi wa Musanze binyuze mu gutera ibiti.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bufite intego yo gutera ibiti 165.000 bigamije kongera ubwiza bw’uyu mujyi mu mwaka wa 2025.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!